Uhagarariye Modric yatangaje inkuru yatunguye abakunzi ba Real Madrid
Yanditswe: Tuesday 14, Aug 2018
Ushinzwe gushakira amakipe Luka Modric witwa Marko Naletilic,yatangaje ko umukinnyi we yifuza kuba icyamamare mu Butaliyani ndetse yifuza kwerekeza mu ikipe ya Inter Milan nubwo Real Madrid itifuza kumurekura.
Modric amaze iminsi avugwa mu ikipe ya Inter Milan ndetse bibanza kwitwa ibihuha gusa uyu mugabo umuhagarariye yabwiye Tuttosport ko mu minsi iri imbere azerekeza mu Butaliyani.
Yagize ati “Ndabizi neza mu minsi iri imbere Luka Modric azerekeza mu Butaliyani.Nk’abanya Croatia bose yakuze areba umupira wo mu Butaliyani kandi arifuza kuba icyamamare muri iki gihugu.Reka tubihange amaso.”
Luka Modric w’imyaka 32 arifuza gukurikira Cristiano Ronaldo muri Serie A aho yifuza kwerekeza muri mukeba wayo inter Milan yuzuyemo abanya Croatia benshi.
Real Madrid ntiyifuza kurekura uyu mugabo wayifashije kwegukana ibikombe 3 bya UEFA Champions League biheruka batwaye bikurikiranya.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *