skol
fortebet

Ukena ufite itungo rikakugoboka!!!Barcelona yateje utwayo kugira ngo ibone uko yandikisha abakinnyi bashya

Yanditswe: Friday 12, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya FC Barcelona yagurishije 24,5% bya studio yabo Orpheus Media kuri miliyoni 100 z’amayero kugira ngo ibashe kwemererwa kwandikisha abakinnyi bashya n’abongereye amasezerano.
Barca ifite abakinnyi bashya barindwi batanditswe kandi harabura amasaha make ngo ikine umukino wayo wa mbere wa shampiyona, gusa amakuru avuga ko bizeye ko iki kibazo cyakemuka.
La Liga izabanza gusuzuma ibyangombwa kugira ngo irebe niba abakinnyi bose basinyiye, barimo na Robert Lewandowski wa miliyoni 45 (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya FC Barcelona yagurishije 24,5% bya studio yabo Orpheus Media kuri miliyoni 100 z’amayero kugira ngo ibashe kwemererwa kwandikisha abakinnyi bashya n’abongereye amasezerano.

Barca ifite abakinnyi bashya barindwi batanditswe kandi harabura amasaha make ngo ikine umukino wayo wa mbere wa shampiyona, gusa amakuru avuga ko bizeye ko iki kibazo cyakemuka.

La Liga izabanza gusuzuma ibyangombwa kugira ngo irebe niba abakinnyi bose basinyiye, barimo na Robert Lewandowski wa miliyoni 45 z’amayero, ubu bashobora kwiyandikisha.

Barca ishobora kugabanya gato imishahara y’abakinnyi kugira ngo buri wese azaboneke ku mukino na Rayo, ariko ibyo byashoboka umushahara wa Gerard Pique ugabanutse,ndetse ibiganiro bigeze kure.

Mbere Barca yagurishije 24.5% ya Studios ya Barca kuri Socios.com kandi bagurisha 25% by’uburenganzira bwabo bwo kwerekana imikino yayo yo mu rugo kuri Sixth Street mu gihe cy’iumyaka 25 mu masezerano abiri atandukanye afite agaciro ka miliyoni 500 z’ama euro.

Barca yari yizeye ko amasezerano yagiranye na Socios.com hamwe Sixth Street azabemerera kwandikisha abakinnyi bose basinye muri iyi mpeshya ariko byaranze.

Bagiranye ibiganiro na GDA Luma byo kuyigurisha andi 24.5% ya Studiyo ya Barca, ariko kubera ko ibiganiro byahagaze, bagombaga gushaka ahandi muri iki cyumweru.

Orpheus Media ni iy’umucuruzi ukomeye wo muri Catalonia,Jaume Roures, wanafashije perezida wa Barca, Joan Laporta kubona ingwate yo kuba perezida w’iyi kipe muri Werurwe 2021.

Ikipe ya Barca yakoresheje miliyoni zisaga 150 z’amayero igura Lewandowski, Raphinha na Jules Kounde, naho Franck Kessie na Andreas Christensen baje ku buntu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa