Uko Abakina hanze bitwaye mbere yo gusanga abandi mu mwiherero w’Amavubi
Yanditswe: Monday 07, Oct 2024

Mu gihe kuri uyu wa Mbere tariki 7 Ukwakira ikipe y’igihugu “Amavubi” yahagurutse i Kigali yerekeza Abidjan muri Côte d’Ivoire gukina umukino ubanza wo mu itsinda D na Benin mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025, dore uko bamwe mu bahamagawe bakina hanze y’u Rwanda bitwaye mu mpera z’icyumweru gishize.
Ibihe ntabwo byari byiza kuri FC Kryvbas Kryvyi Rih ikinamo Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad, kuko yatsinzwe na Dynamo Kyviv ibitego 2-1 mu mukino yasimbuwemo ku munota wa 67.
Mu mpera z’iki Cyumweru kandi myugariro w’Ikipe y’Igihugu, Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’, yinjiye mu kibuga asimbuye ku munota wa 61 mu mukino ikipe ye ya AEL Limassol yo muri Cyprus yanyagiyemo Ethnikos Achnas ibitego 5-2.
Impera z’icyumweru ntizahiriye Mutsinzi Ange ukinira Zirə FK yo mu cyiciro cya mbere muri Azerbaijan yatsinzwe na Turan Tovuz igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona.
One Knoxville ikinamo rutahizamu Nshuti Innocent yabanje mu kibuga mu mukino ikipe ye yanganyijemo na Chattanooga Red Wolves igitego 1-1, asimburwa ku munota wa 61.
Rutahizamu Jojoe Kwizera ukinira Rhode Island ntiyagaragaye mu bakinnyi ikipe ye yakoresheje mu mukino batsinzemo Tampa Bay ibitego 3-1.
Samuel Guelette ukinira La Louviere yo mu cyiciro cya kabiri mu Bubligi yasimbuwe ku munota wa 46 mu mukino ikipe ye yanganyijemo na RWD Molenbeek igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa karindwi wa shampiyona ifata umwanya wa gatatu n’amanota 14.
Abo bakinnyi bose bagomba gusanga bagenzi babo i Abidjan muri Côte d’Ivoire gukomeza imyitozo bitegura Benin.
Umukino ubanza uzaba ku wa Kane tariki 11 Ukwakira 2024, kuri Felix Houphouet Stadium Abidjan muri Cote d’Ivoire mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kigali tariki 15 Ukwakira 2024, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri Sitade Amahoro.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *