Uko abakinnyi b’Amavubi bakina hanze bitwaye mbere yo kwitabira ubutumire bwayo
Yanditswe: Monday 11, Nov 2024

Mu gihe kuri uyu wa Mbere tariki 11 Ugushyingo 2024, hatangira umwiherero w’abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu Amavubi bitegura imikino ibiri ya nyuma yo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika kizabera muri Maroc, mu 2025, Imvaho Nshya igiye kubagaragariza uko bamwe mu bakinnyi bahamagawe bakina hanze y’u Rwanda bitwaye mu mpera z’icyumweru gishize.
Mu gihugu cya Ukraine shampiyona yakomezaga hakinwa umunsi wa 13; Ikipe ya FC Kryvbas Kryvyi Rih ikinamo Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad yanganyije na Kolos Kovalivka igitego 1-1 mu mukino Djihad yakinnye iminota yose y’umukino.
Impera z’icyumweru zari kuri Rutahizamu Jojoe Kwizera ukinira Rhode Island yo mu cyiciro cya kabiri muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yakinnye iminota 87 mu mu mukino ikipe ye yatsinzemo Louisville City FC ibitego 3-0, ibona itike yo gukina umukino wa nyuma wa kamarampaka mu gice cy’iburasirazuba.
Ku mukino wa nyuma izahura na Charleston Battery yasezeye Tampa Bay iyitsinze Ibitego 2-1.
Ikipe izegukana igikombe cyo mu Burasirazuba, izahura n’iyo mu Burengerazuba, zihatanire igikombe cya shampiyona no kuzamuka mu cyiciro cya mbere kizwi nka Major League Soccer.
Impera z’icyumweru ntabwo zari nziza kuri myugariro, Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ wakinnye umukino wose ikipe ye ya AEL Limassol yo muri Cyprus inyagirwa na APOEL Nicosia ibitego 4-0 mu mukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona.
Impera z’icyumweru ntizari nziza kandi kuri myugariro Mutsinzi Ange ukinira FK Zira yo mu cyiciro cya mbere muri Azerbaijan yatsinzwe na Qarabag ibitego 4-0 mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona yari ku ntebe y’abasimbura.
Myugariro Rwatubyaye Abdul ukinira Brera Strumica yo muri Macedonia y’Amajyaruguru, yakinnye iminota 42 y’igice cya mbere mu mukino ikipe ye yatsinzwemo na FK Shkendija ibitego 4-3 mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona.
Mu gihugu cya Tunisia, Stade Tunisien yo mu cyiciro cya mbere ikinamo Mugisha Bonheur yanganyije na JS Omrame ubusa ku busa mu mukino wumunsi wa munani wa shampiyona yakinnyemo iminota yose y’umukino.
Samuel Guelette ukinira La Louviere yo mu cyiciro cya kabiri mu Bubligi yakinnye iminota 58 mu mukino ikipe ye yatsinzwemo na Zulte Warengen ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona, iguma ku mwanya wa gatatu n’amanota 23.
Aba bakinnyi bose ndetse na bagenzi babo bahamagawe n’Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Torsten Spittler, bategerejwe mu mikino ibiri u Rwanda ruzakinamo na Libya ndetse na Nigeria.
Ku wa Kane tariki 14 Ugushyingo saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, u Rwanda ruzakira Libya kuri Stade Amahoro n’undi ruzasuramo Nigeria tariki 18 Ugushyingo 2024 kiri iyi sitade, mu gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Afurika cya 2025.
Kugeza ku munsi wa kane, Nigeria iyoboye Itsinda D n’amanota 10, ikurikiwe na Bénin ifite amanota atandatu, u Rwanda rufite amanota atanu mu gihe Libya ari iya nyuma n’inota rimwe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *