
Mu bihugu bitandukanye imikino ya Shampiyona yarakomeje mu mpera z’icyumweru gishize, bamwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda bakina hanze bafashije amakipe yabo kwitwara neza nubwo hari abo shampiyona zabo zitahiriye.
Impera z’icyumweru zari nziza kuri myugariro Mutsinzi Ange ukinira FK Zira yo mu cyikiro cya mbere muri Azerbaijan yatsinze Samaxi FK ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona yinjiyemo asimbuye ku munota wa 87.
Impera z’icyumweru zari nziza kandi kuri Rutahizamu Jojoe Kwizera ukinira Rhode Island yatangiye neza imikino ya kamarampaka itsinda Indy Eleven ibitego 3-2 mu mukino yatanzemo umupira wavuyemo igitego cya gatatu ndetse asimburwa ku munota wa 83.
One Knoxville ikinamo rutahizamu Nshuti Innocent yatangiye nabi imikino ya Kamarampaka yo kujya mu cyiciro cya kabiri itsindwa na Greenville Triumph ibitego 3-1 mu mukino uyu Munyarwanda yinjiye asimbuye ku munota wa 82.
Stade Tunisien yo mu cyiciro cya mbere muri Tunisia ikinamo Mugisha Bonheur yanganyije na US Ben Guerdane ubusa ku busa mu mukino w’umunsi wa karindwi wa shampiyona.
Ishimwe Anicet ukinira Olympique de Béja yo mu cyiciro cya mbere muri Tuniziya ntiyagaragaye mu mukino ikipe ye yanganyijemo na CS Sfaxien ubusa ku busa.
Impera z’icyumweru ntabwo zari nziza kuri Myugariro Rwatubyaye Abdul ukinira Brera Strumica yo muri Macedonia y’Amajyaruguru yakinnye iminota yose y’umukino mu mukino ikipe ye yatsinzwemo na FK Sileks Ktratovo ibitego 4-1 mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona.
Sandvikens IF ikinamo Byiringiro Lague yatsinzwe na GIF Sundsvall ibitego 2-1 mu mukino uyu- Munyarwanda yinjiye asimbuye ku munota wa 74.
York Rafael wa Gefle IF yo muri Suède ukina mu kibuga yakinnye iminota yose y’umukino ikipe ye yatsinzemo Utksiktnes BK ibitego 2-0.
Samuel Guelette ukinira La Louviere yo mu cyikiro cya kabiri mu Bubligi yakinnye iminota 74 mu mukino ikipe ye yatsinzemo Club Liege ibitego 3-1 mu mukino w’Umunsi wa cumi wa shampiyona ifata umwanya wa kabiri n’amanota 23.
Impera z’icyumweru ntizahiriye umuzamu Ntwali Fiarce ukinira Kaizer chiefs yo muri Afurika y’Epfo wabanje mu kibuga mu mukino ikipe ye yanyagiwemo na Mamelodi Sundowns ibitego 4-0 mu mukino wa 1/4 cya CarlingKnockout.
Mu gihugu cya Kenya AFC Leopards ikinamo Rutahizamu Gitego Arthur ntiyakinnye mu mpera z’icyumweru kubera umukino wo kwishyura w’ikipe y’igihugu ya Kenya yakinagamo na Sudani y’Epfo mu rugendo rwo gushaka itike ya CHAN 2024 aho yasezerewe ku giteranyo cy’ibitego 3-1 mu mikino yombi.
Al Ahli Tripoli yo muri Libya ikinamo Manzi Thierry ikomeje imyitozo yitegura Shampiyona ya 2024/25 izatangira tariki 25 Ugushyingo 2024.
Myugariro w’Ikipe y’Igihugu, Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ ukinira AEL Limassol yo muri Cyprus ntibakinnye mu mpera z’icyumweru gishize ahubwo barakina kuri uyu wa Mbere umunsi wa cyenda wa shampiyona na Anorthosis Famagusta saa Moya z’umugoroba.
Ikipe ya FC Kryvbas Kryvyi Rih ikinamo Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad ntiyakinnye mu mpera z’icyumweru gishize ahubwo barakina kuri uyu wa Mbere umunsi wa 12 wa shampiyona na Rukh Lviv saa cyenda n’igice z’amanywa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *