
Mu bihugu bitandukanye imikino ya Shampiyona yarakomeje mu mpera z’icyumweru gishize, bamwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda bakina hanze bakomeje gufasha amakipe yabo kwitwara neza mu mpera z’icyumweru.
Impera z’icyumweru zari nziza kuri Stade Tunisien yo mu cyiciro cya mbere muri Tunisia ikinamo Mugisha Bonheur yatsinze Olympique de Béja ikinamo rutahizamu Ishimwe Anicet ibitego 3-0.
Mugisha yakinnye umukino wose ndetse ni umwe mu bakinnyi Stade Tunisien igenderaho mu kibuga hagati, gusa mugenzi we Ishimwe yinjiye mu kibuga asimbuye ku munota wa 87.
Myugariro Mutsinzi Ange ukinira FK Zira yo mu cyikiro cya mbere muri Azerbaijan yatsinze Sabail igitego 1-0 mu mukino w’Umunsi wa 18 wa shampiyona ikomeza kuba ku mwanya wa kane n’amanota 30.
Mutsinzi yabanje hanze y’ikibuga gusa aza kwinjiramo asimbuye ku munota wa 68.
Myugariro w’Ikipe y’Igihugu, Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ ukinira AEL Limassol yo muri Cyprus ntabwo yigeze agaragara mu bakinnyi ikipe ye yakoresheje banganya ibitego 2-2 na Aradippou mu mukino w’Umunsi wa 125 wa shampiyona yuzuza amanota 19.
Al Ahly Tripoli yo mu cyiciro cya Mbere muri Libya ikinamo myugariro Manzi Thierry, mu cyumweru gishize yanyagiye Asaria ibitego 5-0, ikomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona mu Itsinda D.
Samuel Guelette ukinira La Louviere yo mu cyikiro cya kabiri mu Bubiligi yakinnye iminota yose mu mukino ikipe ye yanganyijemo na RWDM 0-0 mu mukino w’Umunsi wa 13 wa shampiyona ikomeza kuba ku mwanya wa kabiri n’amanota 33.
Mu gihugu cya Kenya AFC Leopards ikinamo Rutahizamu Gitego Arthur yabanje hanze asimbura ku munota wa 83 mu mukino ikipe ye yatsinzemo Bandari ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 15 wa Shampiyona.
Nubwo hari bamwe bakinnye hari abandi bakina mu makipe atarigeze agira imikino mu mpera z’icyumweru bitewe n’ibiruhuko by’iminsi mikuru isoza umwaka, aha harimo FC Kryvbas Kryvyi Rih yo muri Ukraine ya Kapiteni w’Amavubi, Bizimana Djihad, hakaba Brera Strumica ya Rwatubyaye Abdul yo muri Macedonia n’izindi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *