skol

Uko amakipe azahura mu mikino ya ¼ cy’igikombe cy’Amahoro 2018

Yanditswe: Saturday 14, Apr 2018

Mu mikino ya 1/4 cy’Irangiza cy’igikombe cy’Amahoro, ikipe ya Police FC ishobora kongera guhurira na Rayon Sports nkuko byagenze ko umwaka ushize, mu gihe APR FC izacakirana na Bugesera FC mu mikino iteganyijwe mu kwezi kwa Kamena.

Rayon Sports ifite akazi katoroshye ko kwigaranzura Etincelles FC iyizonga uko bahuye,igomba kwitegura ko niramuka iyisezereye igomba guhura na Seninga Innocent wasezereye Musanze FC ayitsinze ibitego 3-0 mu mukino wo kwishyura mu gihe ubanza yari yatsinzwe 2-1.

Igitegerejwe na benshi ni ukwihorera kwa Seninga Innocent wasezerewe na Rayon Sports mu gikombe cy’Amahoro giheruka, imutsinze ibitego 6-1 mu mikino yombi ubanza n’uwo kwishyura.

APR FC yongeye guhura na Bugesera nyuma yo guhurira muri ½ umwaka ushize bikarangira APR FC iyitsinze imikino yombi ubanza n’uwo kwishyura.

Bugesera FC izajya muri uyu mukino ifite icyizere cyo kwigaranzura APR FC cyane ko igeze muri iki cyiciro isezereye ikigugu Kiyovu Sports.

Imikino ibanza izaba ku wa 05 Kamena 2018 mu gihe iyo kwishyura izaba ku wa 19 Kamena 2018.

Uko imikino ya ¼ cy’igikombe cy’Amahoro ipanze:

Police vs Etincelles/Rayon Sports
Marines vs Sunrise
Bugesera vs APR
Amagaju vs Mukura VS

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa