skol
fortebet

Uko Emerse Faé wari wasuzuguwe yihesheje icyubahiro agasezerera Senegal

Yanditswe: Tuesday 30, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza Emerse Faé,ni umugabo utuje cyane waraye asezereye ikipe ya Senegal yahabwaga amahirwe menshi yo kwegukana AFCON2023.

Sponsored Ad

Ku wa mbere, uyu mutoza w’agateganyo wa Cote d’Ivoire, Emerse Fae, yari yatangaje ko ikipe ye ifite "inshingano zo gutanga byose" mu gikombe cy’Afurika cy’ibihugu nyuma yo gusohoka mu matsinda isebye cyane.

Fae yabwiye abanyamakuru mu murwa mukuru wa Cote d’Ivoire Yamoussoukro, ku wa mbere, ati: "Uku ni ukuzuka...Imana yaduhaye amahirwe ya kabiri, ubu rero dufite inshingano zo gutanga byose."

Fae yakinanye na Didier Drogba mu ikipe ya Cote d’Ivoire yatsinzwe ku mukino wa nyuma wa AFCON na Misiri mu 2006.Yagizwe umutoza w’inzovu nyuma yo kwirukanwa kwa Jean-Louis Gasset.

Uyu mufaransa w’inararibonye, yirukanwe nyuma y’aho Ivory Coast itsinzwe ibitego 4-0 na Equatorial Guinea ku wa mbere ushize, mu mukino wabo wa nyuma w’itsinda.

Mu minsi 5 ishize,abo muri Cote d’Ivoire ntibizeraga Fae ahubwo bashakishije uko babona Hervé Renald ngo aze kubafasha.

Kimwe na henshi muri Afurika,ni gake cyane abantu bizera umwenegihugu ariyo mpamvu Fae yabonwaga nk’umusimbura buri gihe.

Nyuma yo gutsinda Senegal,uyu mugabo ntiyavuze amagambo menshi yo kwishima ahubwo yavuze ko ibyakozwe kwari ugusaba imbabazi abanya Cote d’Ivoire.

Ati“ Byaba byiza amahirwe akomeje guhabwa Morocco na Nigeria. Twe twifuzaga gushimira abaturage nyuma y’igisebo cy’ibyatubayeho mu mukino wa Equatorial Guinea.”

Turishimye cyane Kuko ni intsinzi ibonetse ku ikipe ya mbere muri Africa kuri ubu.”

Cote d’Ivoire yakuyemo Senegal yari yakoze agahigo ko gutsinda imikino 3 yose mu matsinda,yinjije ibitego 8 ikinjizwa 1.

Iyi yo yazamutse nk’ikipe ya 4 yatsinzwe neza.

Uyu mutoza Faé yinjiye mu kiganiro n’abanyamakuru,benshi bamukomera amashyi kubera uko yihesheje agaciro agatsinda iyi kipe buri wese yahaga amahirwe yo kwisubiza igikombe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa