skol

Uko Frank Lampard yabaye imvano y’urwango rukomeye hagati ya Mourinho na Paul Pogba

Yanditswe: Thursday 20, Dec 2018

Uwahoze ari umutoza wa Manchester United, Jose Mourinho yashwanye na Paul Pogba bapfuye uwahoze ari umukinnyi wa Chelsea, Frank Lampard aho uyu mutoza yasabye Pogba kwigana imikinire ye undi aakmusubiza ko ntacyo yamwigiraho kuko nta gikombe cy’isi yatwaye.

Mu Ukwalira uyu mwaka,Jose Mourinho yasabye Paul Pogba ko yakwigana imikinire ya Frank Lampard wahoze akinira ikipe ya Chelsea amusubiza ko nta gikombe cy’isi yatwaye bityo nta kintu yamwigiraho byatumye uyu mutoza w’umunya Portugal arakara ndetse ahita amukura mu bakapiteni ba Manchester United.

Pogba yabajije Mourinho niba Frank Lampard yaratwaye igikombe cy’isi nkuko yabigenje mu burusiya,araruca ararumira niko kumugirira umujinya watumye badacana uwaka kugeza ubwo uyu mutoza w’umunya Portugal yirukanwe ku wa Kabiri w’iki Cyumweru.

Nyuma yo kwirukanwa kwa Mourinho,Pogba yagaragaye ari kwishima bikomeye byatumye benshi mu bahoze bakinira iyi kipe barimo Garry Neville bamwibasira ku buryo bukomeye ndetse biravugwa ko ikipe ya Manchester United ishobora kumufatira ibihano.

Carrick wakoresheje imyitozo ku munsi w’ejo,Yabwiye abakinnyi ba Manchester United ko nta mukinnyi cyangwa umutoza ufite izina rirenze iyi kipe bityo bakwiriye kurwana ku ntsinzi y’iyi kipe,nyuma Pogba amusubiza yishongora kuri Mourinho.

Pogba yagize ati “Yagize ngo azangira injiji narangiza anyangishe abafana.Yakinnye n’umukinnyi atazi.”

Pogba yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze ifoto ameze nkuri guseka Jose Mourinho ubwo yari amaze kwirukanwa ku wa Kabiri bituma benshi bacika ururondogoro.

Mourinho yirukanwe muri Manchester United yaramaze kwikiza Paul Pogba kuko atamukoresheje ku mikino y’ingenzi iyi kipe yakinne mu minsi yashize.

Pogba yishimiye bikomeye kwirukanwa kwa Mourinho bari bamaze igihe kinini badacana uwaka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa