skol
fortebet

Uko Ntwali na bagenzi be bakina hanze bitwaye mbere yo kwitabira Amavubi

Yanditswe: Monday 30, Sep 2024

featured-image

Sponsored Ad

Mu gihe kuri uyu wa Mbere tariki 30 Nzeri 2024 hatangira umwiherero abakinnyi b’Amavubi bitegura imikino ibiri yo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika kizabera muri Maroc mu 2025, muri iyi nkuru hagiye kugaragazwa uko bamwe mu bakinnyi bahamagawe bakina hanze y’u Rwanda bitwaye mu mpera z’icyumweru gitambutse.

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Ukraine shampiyona yakomezaga hakinwa umunsi wa karindwi, Ikipe ya FC Kryvbas Kryvyi Rih ikinamo Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad yatsinzwe na Oleksandaria igitego 1-0 mu mukino Djihad yakinnye iminota yose.

Impera z’icyumweru zari nziza kuri myugariro Mutsinzi Ange ukinira FK Zira yo mu cyiciro cya mbere muri Azerbaijan, aho yatsinze Kapaz PFK ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa munani wa shampiyona yakinnyemo iminota yose y’umukino.

Al Ahli Tripoli yo muri Libya ikinamo Manzi Thierry nyuma yo gusezererwa na Simba SC yo muri Tanzania mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup iyitsinze ibitego 3-1 ikomeje kwitegura Shampiyona izatangira tariki ya 2 Ukwakira 2024.

Impera z’icyumweru ntizari nziza kuri myugariro, Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ wakinnye umukino wose ikipe ye ya AEL Limassol yo muri Cyprus yatsindwa na Omonia Nicosia ibitego 3-1 mu mukino w’umunsi wa gatanu wa shampiyona.

Mu gihugu cya Kenya, AFC Leopards ikinamo Rutahizamu Gitego Arthur yatsinze City Stars ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa kane wa Shampiyona yinjiyemo asimbuye ku munota wa 64.

Mu gihugu cya Tunisia, Stade Tunisien yo mu cyiciro cya mbere ikinamo Mugisha Bonheur yanganyije na Esperance de Tunis ibitego 2-2 mu mukino wumunsi wa gatatu wa shampiyona yakinnyemo iminota yose y’umukino.

Ishimwe Anicet ukinira Olympique de Béja yo mu cyiciro cya mbere muri Tuniziya yagaragaye mu mukino ikipe ye yatsinzemo US Ben Guerdane igitego 1-0.

One Knoxville ikinamo rutahizamu Nshuti Innocent ntiyakinnye mu mpera z’icyumweru ahubwo irimo kwitegura umukino wa shampiyona uzayihuza na Forward Madison FC tariki ya 2 Ukwakira 2024.

Rutahizamu Jojoe Kwizera ukinira Rhode Island yakinnye iminota yose y’umukino mu mukino ikipe ye yatsinzemo San Antonio ibitego 3-1.

Rutahizamu Kury Johan Marvin wahamagawe ku nshuro ya mbere ukinira Yverdon Sports yo mu cyiciro cya mbere mu Busuwisi ntiyagaragaye mu bakinnyi bakoreshwe ubwo ikipe ye yatsindaga FC St Gallen igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa munani wa shampiyona.

Samuel Guelette ukinira La Louviere yo mu cyiciro cya kabiri mu Bubligi yakinnye iminota 60 mu mukino ikipe ye yatsinzwemo na Patro Eisden Maasmechelen ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona.

Umuzamu Buhake Clement Twizere ukinira Ullensaker Kisa yo mu cyiciro cya kabiri muri Norway wongeye guhamagarwa mu Mavubi, yakinnye umukino wose ikipe ye yatsinzwemo na Eidsold Turn igitego 1-0.

Umuzamu Ntwali Fiarce ukinira Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo yabanje mu kibuga mu mukino ikipe ye yatsinzwemo na Mamelodi Sundowns ibitego 2-1.

Aba bakinnyi bose ndetse na bagenzi babo bahamagawe n’Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Torsten Spittler, bategerejwe mu mikino ibiri u Rwanda ruzakinamo na Benin mu gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Afurika cya 2025.

Umukino ubanza uzaba tariki 11 Ukwakira 2024, kuri Felix Houphouet Stadium Abidjan muri Cote d’Ivoire mu gihe uwo kwishyura izaber i Kigali tariki 15 Ukwakira 2024, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri Sitade Amahoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa