skol

Umtiti yatangaje byinshi kuri Messi bazahura ku munsi w’ejo

Yanditswe: Friday 29, Jun 2018

Umukinnyi Samuel Umtiti yatangaje ko nta buryo buhambaye afite bwo guhagarika kabuhariwe Lionel Messi mu mukino wa 1/16 cy’irangiza mu gikombe cy’isi ikipe ye y’Ubufaransa izahura na Argentina ku munsi w’ejo saa Kumi.

Uyu myugariro ukinana na Messi mu ikipe ya FC Barcelona yatangarije abanyamakuru ko nta buryo na bumwe afite bwo guhagarika Messi kuko ubuhanga bwe burenze ndetse imikinire ye iri ku rwego rwo hejuru ku buryo byagorana kumuhagarika.

Umtiti yavuze ko bigoye guhagarika Messi

Yagize ati “Icyo nzi cyo ni uko ari umukinnyi wihariye yaba ku mikinire ye n’uburyo atsindamo ibitego.Ntabwo akunda gutsindwa.Ndamubona buri gihe,biragoye kumuhagarika kuko afite ubuhanga yihariye.Njye na bagenzi banjye tuzagerageza kumuhagarika nubwo bitoroshye.Argentina ifite abandi ba rutahizamu benshi bakomeye.

Byitezwe ko Umtiti azakina mu bwugarizi ari kumwe na Raphael Varane gusa ubwugarizi bwabo buracyashidikanywaho n’abakunzi ba ruhago benshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa