Umutoza wa Police FC, Vincent Mashami arambiwe imyitwarire mibi y’umukinnyi we wo hagati, Muhadjiri Hakizimana ariyo mpamvu atamukinishije ku mukino uheruka.
Umwe mu bari muri iyi kipe yatangarije The New Times dukesha iyi nkuru ko Mashami yahisemo gushyira hanze Hakizimana,mu mukino aheruka guhanganamo na Mukura VS bakanganya igitego 1-1.
Ibi byatewe n’icyo yise “imyitwarire mibi” uyu mukinnyi mpuzamahanga w’u Rwanda yerekanye vuba aha, ubwo ikipe yatsindwaga na APR igitego 1-0.
Uyu mukinnyi yarakajwe cyane n’icyemezo cy’umutoza cyo kumusimbuza igice cya mbere kirangiye.
Amakuru uyu yatangarije Times Sport agira ati: "Muhadjiri yakoze imyitoza n’ikipe ariko umutoza yahisemo kutamukinisha kubera imyitwarire ye mibi mu mukino bakinnye na APR yagaragajemo ikinyabupfura gike."
Biravugwa ko Hakizimana asa nkaho afitanye ibibazo n’iyi kipe ye kubera icyemezo yafashe cyo kumuzibira ikanga ko yerekeza mu ikipe yo muri Iraq yitwa Zakho Club yamuhaga ibihumbi 70.000 by’amadolari ku mwaka.
Imyitwarire y’uyu musore wavukiye i Rubavu yamusubije inyuma kandi Mashami ashobora kuba yitegura gukina atamufite mu mikino itaha.
Mashami ashaka kugarura Police FC mu bihe byiza nyuma yo gutsindwa na APR, ikanganya na Mukura gusa yatsinze Sunrise FC ibitego 2-0 mu mukino wa mbere.
Kuri ubu Hakizimana ari mu ikipe y’igihugu ’Amavubi’ yitegura umukino wa nyuma wo mu itsinda L mu gushaka itike ya AFCON izakina na Senegal kuri Stade Huye ku wa gatandatu, 9 Nzeri.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *