skol
fortebet

Umubyeyi wa Adrien Rabiot yibasiye bikomeye ababyeyi ba Kylian Mbappe na Paul Pogba

Yanditswe: Wednesday 30, Jun 2021

featured-image

Sponsored Ad

Nyina wa Adrien Rabiot witwa Veronique Rabiot,yavuze ko abona ababyeyi ba Mbappe na Pogba nta burere babahaye kubera ukuntu bitwaye mu mukino Ubufaransa buheretse gutsindwa n’Ubusuwisi.

Sponsored Ad

Amakuru avuga ko uyu mugore yarakariye cyane Mbappe na Pogba ndetse ngo ubu burakari bwe bwatumye yegera ababyeyi ba Mbappe abasaba ko bamwigisha kugabanya kwiyemera.

Ubufaransa bwari bufite ibitego 3-1 kugeza ku munota wa 80 w’umukino bakinaga n’Ubusuwisi,bwaje kwishyurwa mu buryo butangaje n’iyi kipe mu minota yari isigaye bajya mu minota 30 itaragize icyo itanga hanyuma amakipe yombi ajya mu gutera penaliti zahiriye Ubusuwisi kuko bwatsinze 5-4.

Ibitego bya Haris Seferovic na Mario Gavranovic byababaje bikomeye Abafaransa kuko byose byinjiye ku burangare bwa ba myugariro.

Ikinyamakuru RMC Sport cyavuze ko Madamu Veronique yabajije nyina wa Pogba ukuntu uyu mukinnyi yatakaje umupira ari mu kibuga hagati bigatuma batsindwa igitego cya 3 cyashyize Ubufaransa mu mazi abira.

Uyu mubyeyi ntiyahagaritse kugaragaza uburakari bwe kuko yahise ajya ku babyeyi ba Mbappe,asaba se kongera kumutoza akamwigisha kugabanya kwiyemera.

Madamu Veronique Rabiot ngo yashwanye bikomeye na nyina wa Mbappe witwa Fayza Lamari,ndetse na se w’uyu muhungu.

Indi miryango ifite abakinnyi mu ikipe y’igihugu yarakajwe n’imyitwarire ya madamu Veronique igihe bari bagifite agahinda ko kuba ikipe y’igihugu isezerewe rugikubita.

Uretse gushwana mu babyeyi,Rabiot yarakajwe bikomeye n’ukuntu Pogba yatakaje umupira mu kibuga hagati uhabwa Granit Xhaka wahise awucomekera neza Mario Gavranovic watsinze igitego cya 3 cyiza.

Rabiot yagaragaye azunguza amaboko kubera agahinda yatewe na Pogba ndetse aba bakinnyi bahise bashwana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa