skol

Umubyeyi wa Cristiano Ronaldo yahishuye amagambo yabwiwe n’umwuzukuru we ubwo yari akize uburwayi bukomeye

Yanditswe: Friday 02, Apr 2021

Madamu Dolores Aveiro,nyina wa kizigenza Cristiano Ronaldo yavuze ko umwuzukuru we Cristiano Jr yamwegereye ubwo yari akize indwara ya Stroke aramubwira ati “Nyogokuru ntupfe.”

Dolores Aveiro yavuze ko yakozwe ku mutima n’aya magambo y’uyu mwuzukuru we wamusabye anamwinginga nyuma yo gukanguka avuye muri koma yari yatewe n’ubu burwayi.

Uyu mukecuru yavuze ko agikanguka yahise abwira umukobwa we mukuru Elma imibare y’ibanga y’isanduku abikamo ibintu bye by’agaciro.

Uyu mubyeyi w’imyaka 66 wajyanwe mu bitaro by’iwabo I Madeira arembye mu mwaka ushize,yahaye ikiganiro imwe mu ma TV y’iwabo arira cyane.

Yagize ati “Narabyutse ngiye mu bwogero nta ubwenge ndagwa.nagerageje guhaguruka ariko naje kumenya ko igice kimwe cy’umubiri wanjye cyari cyagagaye.

Nahamagaye umwunganizi wanjye Jose Andrade mubwira ko ntameze neza musaba guhamagara 999.Sinibuka uko nageze ku bitaro.”

Uyu mukecuru wabyaye abana 4 wakize na Kanseri,yabwiye umunyamakuru Maria Botelho Moniz kuri Portuguese TV ati “Abana banjye bampaye imbaraga cyane.Byari bikomeye nagize ngo iherezo ryanjye rirageze.Ubwo nabonaga umwuzukuru wanjye mukuru Cristianinho aje kunsura,byaranshimishije cyane.

Nasabye Imana ngo ntintware kuko nshaka kubona abuzukuru banjye bakura kandi niko byagenze.Nari mfite ukwizera nubwo bitari byoroshye.

Nabonye abana banjye bose bari kurira nubwo batashaka ko mpangayika.Ubwo Cristianinho yabonaga ndi kurira cyane,yarambwiye ati “Nyogokuru,ntupfe.”

Byanteye imbaraga.Iyo yahamagaraga yabazaga niba meze neza.Mbayeho ku bw’umuryango wanjye n’abuzukuru banjye.”

Kuwa 03 Werurwe nibwo Madamu Dolores yajyanwe mu bitaro by’I Madeira byitwa Nelio Mendonca nyuma yo kurwara Stroke yatewe no kwipfundikanya kw’amaraso bituma atagera mu bwonko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa