Umubyeyi wa Cristiano Ronaldo yahishuye icyifuzo gikomeye afite mbere yo gupfa
Yanditswe: Friday 30, Sep 2022
Umubyeyi wa Cristiano Ronaldo yahishuye ko yifuza kuzabona umuhungu we n’umwuzukuru we Cristiano Jr w’imyaka 12 y’amavuko bakina mu ikipe imwe ya Sporting Lisbon akunda.
Dolores Aveiro yavuze ko "inzozi ze zaba zibaye impamo" kubona umuhungu we n’umwuzukuru mu ikipe imwe.
Yabwiye ikinyamakuru cyo muri Portugal ati: “Cristiano agomba kugaruka hano. Iyo biba ku bwanjye yari kuba yaramaze kugaruka.
Namaze kumubwira nti: ’Mwana, mbere yuko mpfa ndashaka kukubona ukinira Sporting.
Ntabwo (…)

Ntabwo byabaye muri uyu mwaka ariko birashoboka mu mwaka utaha.
Ariko nataba we azaba Cristianinho. Ku myaka ye akina neza kurusha se.
Igihe yari afite imyaka 12, Cristiano ntabwo yari afite umutoza ariko uyu munsi ni umwarimu w’umuhungu we."
Nubwo yiga mu ishuri rya Man United, Cristianinho byitezwe ko ejo hazaza he hazaba gukina muri Sporting ifanwa cyane na nyirakuru.
Uyu mukecuru w’imyaka 67 ukomoka muri Madeira yabwiye Nova Gente mu kiganiro ati: Yabwiye se ati" Data nitujya gutura i Lisbonne ndashaka kuyikinira.
Kubona bombi bakinana mu ikipe imwe n’inzozi zanjye."
Cristiano Ronaldo yatangiriye umwuga we wo gukina umupira mu ikipe ya Sporting SP mbere yo gusinyira Manchester United mu 2003 afite imyaka 18 gusa.
Madamu Dolores arifuza kubona umuhungu n’umwuzukuru we bakinana
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *