skol

Umubyeyi wa Cristiano Ronaldo yahishuye ikintu yifuza ko yamukorera

Yanditswe: Friday 14, May 2021

Umubyeyi wa rutahizamu Cristiano Ronaldo witwa Dolores Aveiro arifuza ko umuhungu we yava mu ikipe ya Juventus akerekeza muri Sporting Lisbon yamuzamuye yarangiza ikamugurisha muri Manchester United.

Uyu mukinnyi wa mbere ku isi biravugwa ko ashobora kuzava muri Juventus muri iyi mpeshyi ariyo mpamvu uyu mubyeyi we yifuza ko agaruka iwabo muri Portugal agakinira Sporting Lisbon.

Madamu Dolores arifuza ko Ronaldo yagaruka muri iyi kipe nyuma y’imyaka 19 ayivuyemo.

Sporting Lisbon yari imaze imyaka myinshi idatwara shampiyona,yegukanye iki gikombe muri iki cyumweru nyuma yo gutsinda Boavista igitego 1-0.

Iyi kipe Madamu Dolores afana yaherukaga gutwara shampiyona muri 2002 Ronaldo akiyirimo gusa yagiye isubira inyuma kubera kugurisha abakinnyi igenderaho n’ibibazo by’ubukungu.

Madamu Dolores yashyize hanze amashusho ari kubyina kubera ko Sporting Lisbon yatwaye igikombe.

Abafana ba Sporting baraye inyuma y’inzu ya Madamu Dolores bari kubyina kubera iki gikombe.

Ronaldo w’imyaka 33,yatangiriye umupira muri Sporting mbere yo kwerekeza muri Manchester United ndetse mu mukino uheruka,abafana b’iyi kipe baririmbye izina rye.

Nyina wari muri stade yababwiye ati “Nzavugana nawe kugira ngo agaruke.”

Umuryango wose wa CR7 ufana Sporting ndetse umuterankunga we Nike arashaka kumwishyura kugira ngo agaruke gukinira iyi kipe cyane ko iyi kompanyi izatangira gukorana n’iyi kipe isimbuye Macron.

Biravugwa ko Ronaldo ashobora kuza muri iyi kipe mu mpeshyi akayikinira ari nako yitegura gusezera ku mupira w’amaguru.

Madamu Dolores arashaka ko Ronaldo agaruka muri Sporting

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa