Umubyeyi wa Cristiano Ronaldo yatangaje ikipe yifuza ko yerekezamo
Yanditswe: Thursday 31, May 2018
Umubyeyi wa Cristiano Rpnaldo witwa Dolores Aveiro yatangaje ko nubwo ibinyamakuru byinshi bikomeje kumwerekeza mu mujyi wa Paris mu ikipe ya PSG,we yifuza ko mu gihe yaba avuye mu ikipe ya Real Madrid yagaruka muri Manchester United.
Uyu mubyeyi wa Cristiano Ronaldo ufite ijambo rikomeye mu myanzuro afata,yatangarije French TV ko bitaba ari bibi kubona umuhungu we akinira PSG ariko yahitamo ko agaruka mu ikipe ya Manchester United yagiriyemo ibihe byiza aho kwerekeza I Paris.
Nyina wa Cristiano Ronaldo yifuza ko bazasubira i Manchester
Yagize ati “Umujyi wa Paris ndawukunda,ndawusura kenshi.Ubwo mpaheruka ,abantu batwakiriye neza ndetse umuhungu wanjye yatwaye Ballon d’Or.Ronaldo akiniye PSG nta kibazo gusa njye nakwifuza ko yagaruka mu ikipe ya Manchester United.”
Ronaldo aherutse gutangaza ko ashobora kuva mu ikipe ya Real Madrid ndetse benshi bavuga ko impamvu ikomeye yifuza kuyivamo ari uko Messi na Neymar bari hejuru ye ku mushahara bityo yifuza ikipe yamuha amafaranga menshi.
Ubwo Real Madrid yamurikaga imyenda mishya izakoresha mu mwaka w’imikino utaha,Ronaldo ntiyari mu bakinnyi bayimuritse kandi ari kizigenza wayo,ibi byazamuye urunturuntu mu bakunzi ba ruhago.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *