skol

Umubyeyi wa Cristino Ronaldo yasanganywe uburwayi bushobora kumuhitana vuba

Yanditswe: Friday 08, Feb 2019

Nyina wa Cristiano Ronaldo, Dolores Aveiro yatangaje ko ubuzima bwe buri mu kaga nyuma y’aho asuzumwe n’abaganga bagasanga arwaye indwara ya cancer yo mu ibere
Dolores Aveiro yari yarakize iyi kanseri y’ibere mu mwaka wa 2007 ubwo yivuzaga ariko bamusuzumye basanga iyi ndwara yongeye kugaruka nkuko yabitangarije TV yo muri Portugal.

Yagize ati “Narabazwe mu rindi bere ubwo nari I Madrid,Nanyuze mu cyuma ariko ubu ubuzima bwanjye buri mu kaga.”

Nyina wa Cristiano Ronaldo yaherukaga kwitabira isabukuru ye y’imyaka 35 kuwa 05 Gashyantare none yahise atangaza iyi nkuru ibabaje.

Mu minsi ishize nibwo yamaganye umunyamerikakazi Kathryn Mayorga ushinja umuhungu we kumufata ku ngufu aho yavuze ko azi neza Cristiano ndetse batahuriye muri Hoteli bagiye gukina amakarita.

Dolores Aveiro niwe wareze Cristiano n’abavandimwe be 3 igihe kinini nyuma y’aho se yapfuye yishwe n’inzoga.

Ibitekerezo

  • Ni inkuru ibabaje.Mu Gifaransa baravuga ngo "l’argent ne fait pas le Bonheur" (amafaranga ntabuza umuntu guhangayika).Uyu muhungu we RONALDO,umushahara we wahemba presidents bose bo ku isi,ndetse inshuro nyinshi.Ariko ntibibujije Nyina kurwara no kubabara.Tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6:33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6:40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa