skol
fortebet

Umufana w’umunya Ghana yatewe icyuma na mugenzi we wa Afurikay’Epfo bajyaga impaka kuri penaliti

Yanditswe: Wednesday 17, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umufana w’ikipe ya Ghana utuye muri Afurika y’Epfo, Yaw Owusu yatewe icyuma n’umunya Afurika y’Epfo bajyaga impaka,nyuma yo gushimangira ko penaliti yahawe Ghana yari yo bigaragara mu mukino wahuje aya makipe yombi mu majonjora y’igikombe cy’isi cya 2022.

Sponsored Ad

Ibi byabereye mu mujyi muto witwa Mzuluku, aho uyu Ghana wishwe atuye kandi akorera akazi ko kogosha.

Black Stars yatsinze igitego 1-0 bwa Bafana Bafana ku cyumweru gishize i Cape Coast kugira ngo ijye mu cyiciro cya nyuma cy’imikino ya kamarampaka mu gushaka itike y’igikombe cy’isi.

Umukinnyi Andre Ayew yateye neza penaliti yatanzwe mu buryo budasobanutse bigizwemo uruhare na Daniel Amartey ku munota wa 31.Iyi penaliti yateje impaka zikomeye mu bihugu byombi.

Ibi kandi byatumye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika y’Epfo (SAFA) ritanga ikirego muri FIFA risaba ko hakorwa iperereza ryihuse ku musifuzi w’umunya Senegal Muguetta Ndiaye ku cyemezo yafashe ndetse bari gusaba ko umukino wasubirwamo.

Uwiboneye n’amaso ye ubu bwicanyi bwakorewe uyu mugabo,yabwiye AshesGyamera.com ati: "Yaw Owusu, umusore w’imyaka 39 ukora muri salo yagiye impaka n’uwo bakorana ku mukino wo ku cyumweru.Izo mpaka zongeye kugaruka mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere biturutse kuri penaliti batanze maze amutera icyuma aramwica.

Ubu turagerageza gushaka abo mu muryango we muri Ghana. Umujinya ku banya Ghana hano ni mwinshi cyane. Abanyafurika y’Epfo bavuze ko bazakorana n’Abanya Ghana hano nyuma y’urubanza ruri muri FIFA.

Turasaba abayobozi kudufasha hano kuko ibintu bishobora kuba bibi cyane. Ntabwo nzi ko Abanya Ghana bafite umutekano nkuko nkubwira. "

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa