skol
fortebet

Umufana wa APR yarohamye mu Kivu I Rubavu arapfa

Yanditswe: Tuesday 26, Sep 2017

Sponsored Ad

Niyonzima Pacifique, wari umufana w’ ikipe ya APR FC, yarohamye mu kiyaga cya Kivu ubwo yari yagiye I Rubavu gushyigikira APR mu mukino wayihuje na Rayon Sports ku wa Gatandatu tariki 23 Nzeli 2017 arapfa.
Uyu musore wari ufite imyaka 23 y’ amavuko avuka mu murenge wa Jabana akarere ka Gasabo mu mugi wa Kigali.
Nyakwigendera yarohamye ku cyumweru tariki 24 Nzeli. Uyu mukino wari waraye usubitswe bitewe n’ ikibazo cy’ ibura ry’ umuriro, Niyonzima na bagenzi be baguma I Rubavu bategereje ko uyu (...)

Sponsored Ad

Niyonzima Pacifique, wari umufana w’ ikipe ya APR FC, yarohamye mu kiyaga cya Kivu ubwo yari yagiye I Rubavu gushyigikira APR mu mukino wayihuje na Rayon Sports ku wa Gatandatu tariki 23 Nzeli 2017 arapfa.

Uyu musore wari ufite imyaka 23 y’ amavuko avuka mu murenge wa Jabana akarere ka Gasabo mu mugi wa Kigali.

Nyakwigendera yarohamye ku cyumweru tariki 24 Nzeli. Uyu mukino wari waraye usubitswe bitewe n’ ikibazo cy’ ibura ry’ umuriro, Niyonzima na bagenzi be baguma I Rubavu bategereje ko uyu mukino ushobora gusubukurwa ku Cyumweru bakongera bakawureba. Ubwo bari bategereje umwanzuro nibwo we na bagenzi bagiye ku Kiyaga cya Kivu ararohama arapfa.

Umurambo we wabonetse mu mazi

Umurambo we warohowe na polisi kuri wa Mbere tariki 25 ujyanwa mu bitaro kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Abo mu muryango wa Niyonzima bavuga ko yakundaga APR cyane bakabishingira kukuba yajyanaga n’ iyi kipe ahantu hatandukanye yabaga yagiye gukinira.

Apfuye nyuma y’ umwaka umwe arangije amasomo ya Kaminuza kuko muri 2016 aribwo yasoje amasomo muri ULK.

Ibitekerezo

  • yoooooo,pacifique imana imuhe ikiruhuko kidashira kandi ikomeze umuryango we na bafana ba apr aho bari hose

    yooo Pacific imana ikwakire mubayo

    Uyu mwana w’U Rwanda arambabaje cyane pe gusa Imana imwakire mubayo kandi nihanganishije umuryango we, abakunzi ba Ruhago nyarwanda byumwihariko abakunzi ba APR FC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa