skol

Umufana wakoreye irondaruhu Marcus Rashford yakatiwe

Yanditswe: Thursday 30, Apr 2026

featured-image

Urugamba rwo kurwanya ivangura mu mupira w’amaguru rurakomeje ndetse urukiko rwo mu mujyi wa Oviedo muri Espagne rwakatiye umufana watutse rutahizamu wa FC Barcelona ku ntizanyo ya Manchester United, Marcus Rashford.

Uyu mufana utatangajwe amazina yakatiwe igifungo cy’amezi icyenda (9) nyuma yo guhamywa icyaha cyo gutuka no gutesha agaciro umukinnyi wa Barcelona, Marcus Rashford, akoresheje amagambo arimo ivangura rishingiye ku ruhu. Ibi byabereye mu mukino wabereye kuri Stade ya Carlos Tartiere ku wa 25 Nzeri mu mwaka ushize.

Uretse igifungo, urukiko rwamutegetse no gutanga ihazabu mu mezi atandatu, aho buri munsi azajya atanga ama-euro 5. Yanahanishijwe kutazongera kugaragra mu bikorwa bijyanye n’uburezi, siporo n’imyidagaduro mu gihe kingana n’imyaka 3 n’amezi 9.

Nk’ikindi gihano gikomeye, yanabujijwe kwinjira ku bibuga byose by’umupira w’amaguru mu gihe cy’imyaka itatu.

Urwego rutegura shampiyona ya Espagne, LaLiga, rwishimiye uyu mwanzuro ruvuga ko ari intambwe ikomeye mu kurandura ivangura muri siporo. Perezida waryo, Javier Tebas, yagaragaje ko bakomeje gushyira imbaraga mu bikorwa byo gukumira no guhana abakora ibikorwa by’urwango.

Kuva mu 2020, LaLiga yatangiye no kujya irega mu nkiko abafana bagaragaza imyitwarire y’ivangura, aho kugeza ubu imaze gutsinda imanza 11 zijyanye n’iki kibazo.

Umufana wakoreye irondaruhu Marcus Rashford yakatiwe igifungo cy’amezi 9

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa