#TdRwanda2021:Umufaransa Valentin Ferron yegukanye agace ka 4,Umunyarwanda aba uwa 3
Yanditswe: Wednesday 05, May 2021
Umufaransa Valentin Ferron ukinira ikipe ya Total Direct Energie, ni we wegukanye agace ka Kigali- Musanze kareshyaga n’ibilometero 123,9, akurikiwe na Pierre Rolland mu gihe Umunyarwanda Manizabayo Eric uzwi nka "Karadiyo" yaje ku mwanya wa 3 asizwe amasegonda 4.
Tour du Rwanda y’uyu mwaka iri gukinwa ku nshuro ya 3 iri ku rwego rwa 2.1 guhera mu 2019,iri kugora cyane Abanyarwanda ariko uyu mwaka ho birarenze kuko iyi ari inshuro ya mbere Umunyarwanda aje mu myanya 10 mu gace.
Ku rutonde rusange,Sanchez Vargra yagumye ku mwanya wa mbere aho anganya ibihe n’abakinnyi 8 bamukurikiye barimo umunya Eritrea Eyob Metkel,Bose bamaze gukoresha amasaha 13h20’18’’.
Ku rutonde rusange mu Banyarwanda,umukinnyi uri hafi ni Muhoza Eric wa 28 na Nsengimana Jean Bosco wa 30 bari inyuma y’aba mbere ho imonta itanu na itandatu.
Uyu munsi wabaye mwiza kuko Abanyarwanda babiri baje mu myanya icumi muri etape y’uyu munsi ya Kigali - Musanzebarimo Manizabayo Eric wa 3 na Nsengimana Jean Bosc0 wabaye uwa 7.
Abakinnyi bakimara gukora ibirometero 5 bya mbere, abakinnyi 10 bacomotse basiga igikundi amasegonda 40.
Abakinnyi 10 bacomotse ni: Hakizamana (SACA), Lagab (Algérie), Quintero (Terengganu), Ferron (Total-Direct Energie), Uhiriwe (Rwanda), Rolland (B&B Hotels), Manizabayo (Benediction), Nsengimana (Rwanda), Goytom (Erythrée), Teugels (Tarteletto).
Nyuma y’ibirometero 38,abakinnyi basigaye ari icyenda basize igikundi ho +3’20’’.Nyuma yo kugenda ibilometero 39, abakinnyi basigaye ari umunani kubera ko Uhiriwe Byiza Renus bari kumwe yasigaye.
Hamaze gukorwa ibilometero 92 muri 123,9 byari biteganyijwe,abakinnyi umunani bari imbere bashyizemo ikinyuranyo cy’iminota itandatu n’amasegonda 20 hagati yabo n’igikundi cyarimo umukinnyi wari wambaye umwenda w’umuhondo.
Nsengimana Jean Bosco wa Team Rwanda, yagerageje gucika abo bacomokanye, ariko Pierre Rolland watwaye uduce tubiri twa Tour de France na kamwe ka Giro d’Italia, aramugarura ku kilometero cya 96.
Pierre Rolland na we yagerageje kugenda akurikirwa na Manizabayo Eric ku kilometero cya 97.Teugels, Nsengimana na Hakizimana Seth bahise basigara.
Hasigaye abakinnyi 5 barimo Lagab (Algérie), Ferron (Total-Direct Energie), Rolland (B&B Hotels), Manizabayo (Benediction) na Goytom (Erythrée).
Nyuma y’ibirometero 99,ikinyuranyo cy’intera hagati ya batanu ba mbere bayoboye na batatu basigaye cyageze kuri metero 300. Igikundi cyo cyari cyasizwe iminota ine n’amasegonda 55.
Nyuma yo guhatana cyane,Nsengimana Jean Bosco na Teugels Lennert basubiye mu itsinda riyoboye baba abakinnyi barindwi ku kilometero cya 106.Basize igikundi iminota itanu n’amasegonda atanu.
Isiganwa rigeze ku kilometero cya 115,igikundi cyatangiye kongera umuvuduko, ikinyuranyo gisigara ari iminota ibiri n’amasegonda 45.
Mu birometero bibiri bya nyuma,Pierre Rolland yacomotse, akurikirwa n’abandi bari kumwe uretse Teugels na Lagab.
Mu kilometero cya nyuma, Rolland na Ferron bacitse Manizabayo Eric na Goytom baragenda bahatanira ku murongo,amahirwe asekera Valentin Ferron ukinira Total Direct Energie.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *