skol
fortebet

Umugabo usa na Harry Kane amerewe nabi n’abakobwa bamusaba ubushuti babitiranyije [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 10, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umwongereza Danny McLaughlin usa na rutahizamu wa Tottenham n’Ubwongereza yavuze ko telefoni ye igiye kumeneka kubera ubutumwa buyuzuyemo bw’abakobwa bamusaba ubushuti bamwitiranya na Harry Kane.

Sponsored Ad

Uyu mugabo w’imyaka 29 yavuze ko benshi mu bakobwa baba bamusaba ngo agende bamugurire inzoga,n’ibindi.

Uyu mugabo yavuze ko hari abamwandikira bamwinginga ngo abatsindire igitego gusa ngo abanye neza n’umugore we.

Yagize ati “Baza bashoreranye.Ibi birambangamira.”

Danny utuye ahitwa Epping muri Essex,yavuze ko yamenye ko abantu bamwitiranya na Harry Kane ubwo yari yasohokanye n’abanyeshuri biganaga muri Kaminuza.

Ati “Twari turi mu kabyiniro,icyo gihe Harry Kane ndakeka yari yatsinze igitego Arsenal.Ntabwo nabitekerejeho ariko njye n’inshuti zanjye twinjiye mu kabyiniro ku buntu.Muri kaminuza abantu benshi bifuzaga ko tuba inshuti.

Danny urusha uburebure Kane,akunze guhagarikwa n’abantu benshi bamwitiranyije na Kane bakifata amafoto yaba mu tubari no muri gari ya moshi.

Uyu mugabo yavuze ko asigaye asohoka yambaye umupira wanditseho Kane hanyuma abantu bamubona bagasara bamwitiranyije.

Kuba asa na Kane byamufashije guhabwa akazi n’ibigo binyuranye mu gukora amavidewo ndetse no kugaragara mu birori.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa