skol
fortebet

Umugabo yaciye igitsina mugenzi we agiha imbwa ye irakirya amuhoye gushaka gufata ku ngufu umugore we

Yanditswe: Wednesday 25, Jul 2018

Sponsored Ad

Umugabo witwa Permsak Petprasert ukomoka muri Thailand,yaciye igitsina cya mugenzi we Suwit Tipjantha w’imyaka 39 barimo basangira inzoga iwe,ashaka kumusambanyiriza umugore nyuma y’aho agasembuye kari kamugezeho.

Sponsored Ad

Uyu Permsak n’undi mugabo bari kumwe bamaze inzoga zabo bahitamo kujya gushaka izindi, Tipjantha asigara mu rugo ari kumwe n’umugore w’uyu Permsak wari uryamye asinziriye,ashaka kumufata ku ngufu akimufata ukuboko uyu mugore akanguka aha induru umunwa, abaturanyi barahurura n’umugabo we.

Permsak akibyumva yahise aza yihuta niko gufata uyu mugabo mugenzi we amukubita inyundo yari afite,ahita amuca igitsina akijugunyira imbwa ye irakirya.

Uyu mugabo yemereye polisi ya Thailand ko yakubise uyu mugabo mugenzi we inyundo arangije amuca igitsina akoresheje icyuma bahatisha ibirayi mu rugo agihereza imbwa ye.

Tipjantha yahise ajyanwa kwa muganga gusa yakangutse ku munsi wakurikiyeho atazi impamvu yacitse igitsina niko kubaza polisi uko byagenze.

Polisi yahise ifunga Permsak bahita bajyana uyu yaciye igitsina mu bitaro bya Baan Pong aho ari kwitabwaho muri iyi minsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa