skol
fortebet

Umugabo yarashwe azira kwishimira ko ikipe y’igihugu cye isezerewe mu gikombe cy’isi

Yanditswe: Thursday 01, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunya-Iran, Mehran Samak w’imyaka 27 yarashwe n’inzego z’umutekano nyuma yo kuzenguruka umujyi avuza amahoni y’imodoka ye yishimira ko Iran isezerewe mu mikino y’igikombe cy’Isi.

Sponsored Ad

uyu mugabo yarashwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, nyuma y’uko Iran yari imaze gutsindwa na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika igitego 1-0 ndetse bagahita basezererwa mu gikombe cy’Isi kiri kubera muri Qatar batarenze amatsinda.

ni umukino warimo imbaraga nyinshi ku mpande zombi kuko uretse no kuba bahuriye mu kibuga n’ubusanzwe ibi bihugu ntibijya bijya imbizi.

Uyu mugabo wo mu Majyaruguru ya Iran, mu gace ka Bandar Anzali, ubwo umukino warangiraga yahise atangira kugenda avuza amahoni y’imodoka yishimira ko Iran isezerewe, ibintu byamukurijemo kuraswa agapfa.

inzego z’umutekano zahakanye ko zitigeze zirasa uyu mugabo n’undi uwo ari wese.

Amashusho yafatiwe muri imwe mu mijyi ya Iran, yagaragazaga abaturage benshi babyina mu mihanda, ni mu gihe bamwe banze gushyigikira ikipe yabo, bavuga ko kwaba ari ugushyigikira Leta igendera ku mahame ya Kisilamu.

Ubuyobozi bwa Iran bwo bushinja itangazamakuru gushyira igitutu ku bakinnyi babo, ibintu bavuga ko aribyo byatumye batakaza umukino bakinnye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, gusa bamwe nabo barashinja abayobozi kuba aribo bashyize igitutu kuri abo bakinnyi.

Muri Iran abaturage batari bake bakaba biraye mu mihanda bigaragambya bamagana ubuyobozi bwabo, ni mu gihe kandi basaba ko umugore n’umukobwa bahabwa ukwishyira ukizana, dore ko hari ibintu batemerewe birimo no kuba bagenda batahishe amasura yabo ibizwi nko kwitandira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa