Umuganda wasize ibihugu umunani byitabiriye FIFA Series biteye ibiti byabyitiriwe
Yanditswe: Saturday 28, Mar 2026
Ibihugu umunani byitabiriye imikino ya FIFA Series 2026 iri kubera i Kigali, byitabiriye Umuganda Rusange, bitera ibiti bizabyitirirwa mu mateka ya ruhago y’u Rwanda.
Ni igikorwa cyabereye ahaherereye hoteli y’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), cyitabirwa n’abakinnyi b’Amavubi, Grenada, Estonia, Kenya, Tanzania, Macau, Aruba na Liechtenstein.
Nyuma y’Umuganda witabiriwe na bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Remera, Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, yavuze ko ari ikimenyetso cy’amateka yasizwe mu Rwanda.
Ati “Amakipe yose umunani yitabiriye imikino ya FIFA Series 2026, yagiye kuri FERWAFA mu gikorwa cy’Umuganda Rusange, usanzwe uba buri wa Gatandatu wa nyuma w’ukwezi.”
“Igikorwa twakoze cyo gutera ibiti, hari ababibona nk’akantu gato ariko ni ubuzima kuko bifite icyo byongera mu mihandagurikire y’ikirere, aho bizadufasha mu bihe biri imbere.”
Mu biti byatewe kuri FERWAFA, harimo umunani bizitirirwa buri gihugu mu byitabiriye iri rushanwa, kugira ngo bizagume mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Imikino ya FIFA Series 2026, izakomeza ku Cyumweru, tariki ya 29 Werurwe 2026, aho Kenya izakina na Macau zihatanira umwanya wa gatatu mu Itsinda B, Liechtenstein ihure na Aruba ku mukino wa nyuma.
Ku wa Mbere, na bwo hateganyijwe indi mikino irimo uwa Kenya izakina na Grenada zihanganiye umwanya wa gatatu, u Rwanda rukine na Estonia ku mukino nyuma w’Itsinda A.




Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *