Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Sénégal, Abdoulaye Fall, yatangaje ko umuganga wari ushinzwe kwita ku buzima bw’ikipe y’igihugu atari afite ubunararibonye buhagije mu buvuzi bwa siporo, ibintu yemeza ko byagize ingaruka ku myitwrire mibi.
Fall yavuze ko uwo muganga yari yarize cyane ubuvuzi bw’indwara z’abagore, kandi ko byaje kumenyekana bitinze, bituma bamwe mu bakinnyi bagira impungenge ku rwego rw’ubuvuzi bahabwaga.
Yagize ati "Dushingiye ku byo nabwiwe n’abakinnyi, ntabwo bumvaga bizeye ko bari kwitabwaho neza mu bijyanye n’ubuzima bwabo."
Yakomeje avuga ko byatumye ishyirahamwe rijya ku gitutu cyo gushaka abandi bahanga mu buvuzi bwa siporo kugira ngo ryongere icyizere cy’abakinnyi.
Ati "Twagombaga gushaka inzobere zizewe kugira ngo abakinnyi bumve batekanye, kuko ubuzima buza mbere ya byose."
Ishyirahamwe ry’Abaganga ba Siporo muri Sénégal ryamaganye ayo magambo, rivuga ko adafite ishingiro kandi ko asebanya.
Ryatangaje ko Dr. Abderahmane Fediore afite impamyabumenyi y’ikirenga mu buvuzi bwa siporo n’ibinyabuzima mu bijyanye na siporo yakuye muri Kaminuza ya Cheikh Anta Diop.
Uyu muganga kandi yabaye umuyobozi w’ishami rya ‘physiotherapy’ mu Bitaro bya Fann, akaba amaze kuva mu 2017 yari umuganga mukuru w’ikipe y’igihugu ya Sénégal, ayiherekeje mu Bikombe by’Isi bitatu ndetse no mu Gikombe cya Afurika (AFCON) inshuro eshanu.
Ibi bibaye nyuma y’uko ku wa Gatandatu Sénégal yirukanye umutoza Pape Bouna Thiaw, ivuga ko yagize umusaruro mubi mu Gikombe cy’Isi.
Nubwo Sénégal yari yageze muri iri rushanwa ifite icyizere cyo kuryitwaramo neza nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika itsinze Maroc ku mukino wa nyuma muri Mutarama, yasoje irushanwa itarage ku ntego zayo.
Yatsinzwe imikino ibiri ya mbere yo mu matsinda n’u Bufaransa na Norvège, mbere yo gusezererwa n’u Bubiligi ku ntsinzi y’ibitego 3-2 nyuma yo kongerwaho iminota 30, nyamara Sénégal yari yabanje kuyobora umukino ibitego 2-0 hasigaye iminota itanu ngo urangire.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *