skol
fortebet

Umugore utoza Ubwongereza arifuzwa n’amakipe y’abagabo ngo ayatoze

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Tuesday 22, Aug 2023

Umugore utoza Ubwongereza arifuzwa n'amakipe y'abagabo ngo ayatoze

Sponsored Ad

skol

Umutoza Sarina Wiegman w’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza y’abagore arifuzwa n’amakipe y’abagabo ngo ayabere umutoza nyuma yo kwigaragaza cyane mu ruhando mpuzamahanga.

Madamu Sarina Wiegman yatangaje benshi nyuma yo gufasha Ubwongereza kwegukana igikombe cya Euro y’abagore ubushize ndetse uyu mwaka akaba yarabugejeje ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi cy’abagore.

Amakipe arimo ikipe y’igihugu cye cy’Ubuholandi mu bagabo aramwifuza nkuko ikinyamakuru The Telegraph kibitangaza.

Amakuru aravuga ko Madamu Sarina Wiegman ari ku rutonde rw’abari gutekerezwaho n’abayoboye ruhago mu Buholandi ngo abe yatoza ikipe y’abagabo cyane ko imaze iminsi imeze nabi.

Nubwo Sarina Wiegman yatsindiwe ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi cy’abagore na Espagne,benshi mu bakunzi ba ruhago bashimye impinduka yazanye mu ikipe y’Ubwongereza.

Ibi biratuma benshi babona ko n’abagabo yabatoza kandi bakagera kure by’umwihariko igihugu cye cy’Ubuholandi.

Uyu mugore kandi yafashije ikipe y’Ubuholandi kwegukana igikombe cya Euro y’abagore muri 2017 ndetse igera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi wa 2019.

Amerika y’abagore nayo irifuza kumuha akazi ariko ngo yabwiye Ubwongereza ko ashaka ko bakomezanya cyane ko n’amasezerano ye azarangira muri 2025.

Ronald Koeman niwe utoza ikipe y’Ubuholandi ubu,nyuma yo gusimbura Louis van Gaal nyuma y’igikombe cy’isi.

Nubwo afite amasezerano kugeza 2026,amaze gutsindwa imikino 3 muri 4 aheruka gukina aho yatsinze Gibraltar gusa.

Madamu Wiegman ahanzwe amaso na benshi mu Baholandi ngo acungure ikipe y’abagabo kuko itakibona umusaruro ukwiriye.

Hari amakuru avuga ko bamwe mu Bongereza bifuza ko uyu mugore yasimbura Gareth Southgate mu ikipe nkuru y’abagabo nyuma y’igikombe cy’isi cya 2026.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa