Umugore w’umukinnyi wa Nottingham yavunitse izuru kubera umupira bamushose mu isura
Yanditswe: Friday 16, Feb 2024

Umunyezamu wa Nottingham Forest, Matt Turner yavuze ko umugore we Ashley Herron yavunitse izuru kubera ishoti rikomeye ryatewe n’umukinnyi mugenzi we rimusanga mu bafana.
Ashley yajyanye na Turner mu Bwongereza nyuma yo gusinyira Arsenal mu 2022 avuye muri New England Revolution muri Amerika.
Uyu munyamerika ubwo yasinyaga muri Forest mu mpeshyi,yajyanye n’uyu mugore we.
Uyu mugore wa Turner yahoze ari umubyinnyi ku kibuga mu mukino wa NFL gusa ubu yarabiretse, asigaye ajya gushyigikira umugabo we ku kibuga.
Aherutse kwitabira umukino w’iyi kipe y’umugabo we aho yari yicaye ku myanya y’imbere muri stade.
Uyu mugore yatewe ishoti mu maso n’umukinnyi Gonzalo Montiel nyuma y’uko umupira ugiye mu bafana.
Madamu Ashley yabwiye talkSPORT ati: Mfite izuru ryavunitse ubu kubera ko nagiye kureba umukino bankubita umupira ku izuru.
Byabaye mu gihe cyo kwishyushya.Ni Montiel [wamushose umupira]."
Uretse kuba yarabaye umubyinnyi,uyu mugore wa Turner afite Masters muri business management yakuye Harvard University.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *