Umugore wa Boateng yatunguye benshi kubera ibyo yatangaje kuri Cristiano Ronaldo
Yanditswe: Friday 14, Sep 2018
Umunyamideli Melissa Satta w’imyaka 32, usanzwe ari umugore wa Kevin Prince Boateng ukinira Sassuolo yatangaje ko atazi Cristiano Ronaldo ndetse ko we aba yitaye ku mugabo we gusa.
Uyu mugore wigeze gutangaza ko ariwe wavunye Kevin Prince Boateng ubwo barimo bakora imibonano mpuzabitsina,yabwiye abanyamakuru ko atazi Cristiano Ronaldo ubwo bari bamubajije uko amubona.
Yagize ati “Cristiano ninde?.Njye ndeba Boateng gusa. Umugabo wanjye ahora avuga ko ari we mukinnyi wa mbere ku isi.
Melissa Satta yigeze gutangariza abanyamakuru ko imvune yo mu kuguru Kevin Prince Boateng yahoranaga muri AC Milan yayitewe nawe ubwo barimo bakora imibonano mpuzabitsina cyane ko bayikoraga inshuro zigera kuri 7 mu cyumweru.
Juventus ya Cristiano Ronaldo izakina na Sassuolo ya Prince Boateng ku munsi wo ku cyumweru mu mukino w’umunsi wa 4 wa Serie A.
Melissa Satta yavuze ko atazi Ronaldo bitungura benshi
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *