skol
fortebet

Umugore wa Casemiro yasubije abakomeje kwibasira umugabo we abibutsa ibikombe afite

Yanditswe: Monday 02, Sep 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umugore wa Casemiro yibukije abantu ko umugabo we abitse ibikombe 5 bya Champions League ndetse afite shampiyona ya Esipanye inshuro Eshatu ,nyuma yo kwitwara nabi mu mukino wahuje Manchester United na Liverpool, byatumye yibasirwa n’abakunzi ba Manchester United.

Sponsored Ad

Ibi byabaye nyuma yo kwitwara nabi kwa Manchester United ,byababaje cyane abakunzi bayo byatumye bibasira bamwe mu bakinnyi bitwaye nabi kuri uy’umukino by’umwihariko Casemiro.

Umunya-Brasil Casemiro, yakoze amakosa abiri yavuyemo ibitego bibiri batsinzwe mu gice cya mbere ku munota wa 35 ndetse no ku munota wa 41 w’umukino. Byatumye yibasirwa nabafana ba Man United.

Igice cya mbere cyarangye Liverpool iyoboye n’ibitego 2-0 ,Casemiro yahise asimburwa ndetse bivugwa ko atishimiye icyemezo cy’umutoza Eric Ten Hag ,ndetse yaje gusohoka muri Stade Old Trafford umukino utarangiye ibintu umutoza Ten Hag yahakanye.

Nyuma yo kwibasirwa cyane ,Anna Mariana umugore wa Casemiro yavuganiye umugabo we yibutsa abantu ibikombe byose afite.

Anna Mariana abinyujije kuri Istagram yerekanye ibikombe bya Champiyons League ndetse na Shampiyona yatwaye muri Real Madride n’ igikombe cya FA yatwaye muri Manchester United maze arenzaho amagambo ashimagiza Casemiro.
Bamwe mu b’anyabigwi bakaba abasesenguzi ku bitangazamakuru bitandukanye bagize icyo bavuga kuri Casemiro.

Jamie Carragher, wabaye myugariro wa Liverpool ubu akaba ari umusesenguzi kuri Sky Sports yagize ati: " birababaje kubona umukinnyi nka Casemiro anyura muri ibibihe”
Gary Neville wahoze akinira ikipe ya Manchester United yongeyeho ati: "Ndagira ngo mbabwire ko yatakajerijwe ikizere".
Mu mikino 3 ikipe ya Manchester United imaze gukina ifite amanota 3 , kuko yatsinze umukino umwe ,itakaza imikino ibiri.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa