skol
fortebet

Umugore wa Dani Alves yamusuye muri gereza yiyemeza kumukorera ikintu gikomeye

Yanditswe: Tuesday 07, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Nubwo yari yasabye gatanya mu minsi yashize,Joana Sanz umugore wa myugariro,Dani Alves,yamusuye muri gereza yo muri Espagne ahita yiyemeza kutazamutererana.
Uyu munyamideli w’imyaka 29 yavuze ko nyuma yo kumara iminota 50 muri gereza umugabo we afungiyemo i Barcelona,yiyemeje kwisubiraho.Ati "Ntabwo nzamusiga wenyine mu bihe bibi by’ubuzima bwe.
Alves afunzwe ashinjwa gusambanya umukobwa bahuriye mu kabyiniro bataziranye i Catalonia.
Joana yeretse abantu ko ashyigikiye umugabo we nyuma (...)

Sponsored Ad

Nubwo yari yasabye gatanya mu minsi yashize,Joana Sanz umugore wa myugariro,Dani Alves,yamusuye muri gereza yo muri Espagne ahita yiyemeza kutazamutererana.

Uyu munyamideli w’imyaka 29 yavuze ko nyuma yo kumara iminota 50 muri gereza umugabo we afungiyemo i Barcelona,yiyemeje kwisubiraho.Ati "Ntabwo nzamusiga wenyine mu bihe bibi by’ubuzima bwe.

Alves afunzwe ashinjwa gusambanya umukobwa bahuriye mu kabyiniro bataziranye i Catalonia.

Joana yeretse abantu ko ashyigikiye umugabo we nyuma y’amakuru yari amaze iminsi mike muri Espagne avuga ko yasabye gatanya ndetse ko Alves yanze ko amusura muri gereza.

Uyu yahise anyomoza ayo makuru yatangajwe n’umunyamakuru wa Telecinco TV witwa Leticia Requejo mu butumwa yanyujije kuri Instagram.

Icyakora yakomeje kwifata ku kijyanye na gatanya ndetse yanze kugira icyo abivugaho ku cyumweru ubwo yari avuye kuri gereza ya Brians 2,umugabo we Alves afungiwemo.

Uyu munyamideli wavukiye Tenerife yabajijwe niba yiyemeje guhagarika ibya gatanya agafasha umugabo we kuburana.

ubwo yerekezaga ku modoka yari imutegereje,uyu mugore yavuze ko ibivugwa ko Alves yanze ko babonana ari ibinyoma.

yongeyeho ati "Meze neza,murakoze"ubwo yari abajijwe uko ameze nyuma yo kubona Alves.

Joana yasuye iyi gereza ari kumwe n’uwitwa Bruno Brasil,bivugwa ko yari kumwe na Alves mu ijoro bivugwa ko ariryo yasambanyirijemo uyu mugore mu kabyiniro kazwi cyane i Barcelona kitwa Sutton.

Alves w’imyaka 39,yemeye ko yasambanye n’uyu mugore ariko ko bari babyumvikanyeho atamufashe ku ngufu.

Joana na Alves bari mu munyenga w’urukundo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa