skol
fortebet

Umugore wa Lionel Messi yinjiye mu mukino w’iteramakofe [AMAFOTO]

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Saturday 16, Jan 2021

Sponsored Ad

skol

Umugore wa Lionel Messi witwa Antonela Roccuzzo yashyize hanze amashusho ari kwitoza umukino w’iteramakofe arangije yemeza ko awukunda nubwo amaze iminsi mike atangiye imyitozo.

Uyu mugore w’imyaka 32 yeretse abakunzi be ko nta mikino afite,ubwo yagaragazaga aya mashusho ari kwitoza gutera amakofe ndetse no kwirinda.

Icyakora uyu mubyeyi w’abana 3 yavuze ko nta burambe afite muri uyu mukino gusa yatangiye kwitoza kandi yabikunze.

Mu butumwa yahaye abamukurikira kuri Instagram barenga miliyoni 13,yagize ati “Natangiye ukwezi gushize kandi ndacyitoza.Ndabikunda.”

Uyu mugore ari kugerageza kugabanya ibiro no gukomeza gushaka uko agira umubiri mwiza cyane ko akorera iyi myitozo aho batuye mu mujyi wa Casteldefells hafi ya Barcelona.

Yashyize hanze aya mashusho ari gukora iyi myitozo aho yumvaga indirimbo yitwa I Like It’ ya Cardi B ari kumwe na Bad Bunny na J Balvin.

Abigisha Antonela umukino wa Boxing aribo Gravity X Fitness and Boxing bavuga ko bashaka guhindurira ubuzima abantu bukaba bwiza binyuze mu kubazamurira icyizere,kubongerera ubwenge no kuzamura icyizere cyabo.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa