skol
fortebet

Umugore wa Martial yibasiye umutoza Ole utakimuha umwanya

Yanditswe: Sunday 31, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Manchester United,Anthony Martial, ntabwo yigeze agaragara mu ikipe yatoranyijwe gukina umukino iyi kipe yaraye itsinze Tottenham ibitego 3-0 muri Premier League.
Uyu mufaransa uheruka gukina ndetse anitwara neza ku mukino wa Everton asa nk’udakunzwe n’umutoza wa United, Ole Gunnar Solskjaer cyane ko atakimuha amahirwe yo gukina.
umugore wa Martial witwa Melanie, yagiye ku mbuga nkoranyambaga ashyigikira umugabo we,aho yemeje ko ibyo Ole yatangaje ko uyu rutahizamu yavunitse (...)

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Manchester United,Anthony Martial, ntabwo yigeze agaragara mu ikipe yatoranyijwe gukina umukino iyi kipe yaraye itsinze Tottenham ibitego 3-0 muri Premier League.

Uyu mufaransa uheruka gukina ndetse anitwara neza ku mukino wa Everton asa nk’udakunzwe n’umutoza wa United, Ole Gunnar Solskjaer cyane ko atakimuha amahirwe yo gukina.

umugore wa Martial witwa Melanie, yagiye ku mbuga nkoranyambaga ashyigikira umugabo we,aho yemeje ko ibyo Ole yatangaje ko uyu rutahizamu yavunitse ari ibinyoma.

Melanie yavuze ko umugabo we ameze neza kandi yari yiteguye gukina.Abajijwe n’umufana kuri Instagram niba Martial yaravunitse,Melanie yamusubije ati: "Anthony ntabwo yigeze avunika.Aherukagusa kurya ibiryo bimeze nabi mu byumweru bibiri bishize."

Kuwa Gatandatu,Melanie yashyize hanze ifoto ya Martial yicaye ku igare ry’imyitozo ngororamubiri yandikaho ngo: "Ntuzigere ucika intege".

Martial amaze kubanza mu kibuga inshuro ebyiri gusa muri shampiyona hamwe n’indi mikino itatu yaturutse ku ntebe y’abasimbura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa