Umugore w’uwahoze ari myugariro ukomeye mu ikipe ya Manchester United n’Ubwongereza,Rio Ferdinand witwa Kate Ferdinand,yatangaje ko yanze konsa umwana w’amezi 3 bafitanye kubera impamvu nyinshi atatangaje gusa ahishura ko yabanje gutinya kubitangariza abantu.
Kate w’imyaka 29 amaze amezi 3 abyaye umwana w’umuhungu witwa Cree ariko yashyize hanze amafoto ari kumuha amata kandi muri ayo mezi umwana aba agomba konka gusa.
Uyu mugore yavuze ko yumva ko abagore baba bafite igitutu cyo konsa abana babo ariyo mpamvu atahise atangaza ko atonsa uyu muhungu we na Rio gusa ntiyigeze atangaza impamvu yafashe uwo mwanzuro.
Uyu mugore washakanye na Rio Ferdinand w’imyaka 42 umurusha imyaka 13 yashyize hanze amafoto ari guha amata uyu mwana we aho kumwonsa nkuko bisanzwe ahita anatangaza ko ari umwanzuro yafashe.
Yagize ati “Njye n’umuhungu wanjye.Ndabikunda cyane iyo ari kundeba ndi kumugaburira.Nahisemo kutonsa Cree kubera impamvu nyinshi ariko nagize ubwoba bwo kubitangaza kuko hari igitutu cyo konsa ariko ubu nsobanukiwe ko umwana wanjye yishimye kandi natwe turishimye.”
Mu minsi ishize uyu mugore aherutse gutangaza ko yamaze ibyumweru 5 arira cyane akimara kubyara uyu mwana we kuko ngo yari ahanganye n’uburwayi bwo mu mutwe.
Kate Ferdinand ntiyavuze impamvu yanze konsa umwana we
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *