skol
fortebet

Umugore wa Sergio Romero yibasiye bikomeye ikipe ya Manchester United yanze kumurekura

Yanditswe: Tuesday 06, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umugore w’umunyezamu, Sergio Romero yibasiye ikipe ya Manchester United akinira kubera ukuntu yanze kumurekura ku munsi wa nyuma w’isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi kandi nta gahunda ifite yo kumukinisha.

Sponsored Ad

Uyu munyezamu wa 03 wa United,yifuzaga kwerekeza mu ikipe ya Everton ariko iyi kipe akinira ivuga ko itamurekura ku mafaranga ari munsi ya miliyoni 10 z’amapawundi.

Everton yifuzaga ko Sergio Romero ayerekezamo nk’intizanyo ariko United ivuga ko itamutiza ahubwo ko ishaka kumugurisha miliyoni 10 z’amapawundi.

Umugore wa Sergio Romero witwa Eliana Guercio yagiye ku mbuga nkoranyambaga yibasira Manchester United kuba yanze kurekura umugabo we ngo ajye gushaka ahandi akina cyane ko yahoze ari uwa mbere mu ikipe ya Argentina.

Abinyujije kuri Instagram, Eliana Guercio yagize ati “Sergio Romero yahaye byose ikipe ye.igikombe iheruka niwe wayifashije kugitwara.Yafashije ikipe kugera mu mikino ya ½ n’imikino ya nyuma 4 ariko yashyizwe ku ntebe y’abasimbura kugira ngo abure byose.Nicyo gihe ngo bamwiture bareke yigendere.Mumwubahe nibura rimwe.”

Sergio Romero yageze muri United mu mwaka wa 2015 ariko amaze gukinira iyi kipe imikino 61 gusa.

Mu gihe cyose amaze ku kibuga Old Trafford, Romero yari umusimbura wa David de Gea ariko iyi kipe yazanye Dean Henderson yazamuye kugira ngo abe uwa kabiri,bifunga amahirwe na make uyu munya Argentina yari afite.

Romero w’imyaka 33 asigaje umwaka umwe mu ikipe ya United aho ategereje ko nawo urangira akagendera Ubuntu.

Everton yamwifuzaga ngo ahangane na Jordan Pickford,yatiye umunya Sweden witwa Robin Olsen.


Romero ntiyashaka kuguma ku ntebe y’abasimbura muri United

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa