skol

Umugore wa Thiago Silva yibasiye Timo Werner ukomeje kuba kabuhariwe mu guhusha ibitego byabazwe

Yanditswe: Wednesday 28, Apr 2021

Umugore wa myugariro Thiago Silva witwa Isabelle da Silva, yibasiye cyane rutahizamu wa Chelsea ukinana n’umugabo we witwa Timo Werner waraye ahushije igitego cyabazwe mu mukino ubanza wa ½ iyi kipe yanganyije na Real Madrid igitego 1-1.

Muri uyu mukino wabereye ku kibuga Alfredo di Stefano, Chelsea yatangiye irusha cyane Real Madrid,byatumye ku munota wa 09 ibona amahirwe akomeye ubwo Mason Mount yaherezaga umupira mwiza Pulisic nawe awuha Timo Werner wari usigaranye n’izamu wenyine ateye umunyezamu Courtois awukuzamo ukuguru.

Abantu benshi bagarutse kuri iki gitego Werner yahushije by’umwihariko Isabelle da Silva,warebeye umupira mu rugo ari kumwe n’abana be.

Mu mashusho yashyize kuri Instagram uyu mukino uri kuba yagize ati “Ikipe yose ngiyemo haba hari umukinnyi ukunda guhusha cyane ibitego…Uyu Werner izina rye ninde?”

Mu yindi video, Isabelle da Silva,yagize ati “Dukeneye igitego,dukeneye gutsinda uyu mukino ariko ba rutahizamu banjye ntabwo bashaka gutsinda.Ntabwo nzi impamvu badashaka gutsinda ibitego.”

Timo Werner amaze kuba kabuhariwe mu guhusha ibitego byabazwe kuko mu mukino wa Premier League uheruka Chelsea ikina na Westham,yahushije igitego cyabazwe asigaranye n’izamu ryonyine.

Ubwo Ubudage bwakinaga na Macedonia mu mukino ushize,Werner nabwo yahushije igitego kidasanzwe bituma bamwe batangira no kumukorera ibyangombwa by’iki gihugu cyatsinze Ubudage isi yose ogacika ururondogoro.

Umutoza wa Thomas Tuchel yavuze ko uyu Werner, umaze gutsinda igitego 1 mu mikino 13 aheruka gukina nawe ababazwa no guhusha cyane ibitego byabazwe.

Ati “Ubu ararakaye,yababaye cyane ariko ejo afite umunsi w’ikiruhuko hanyuma ku munsi ukurikiyeho yitegure neza.N’umukinnyi w’umunyamwuga,ukora cyane,ahora yiteguye gukina no gutera imbere.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa