skol

Umugore wa Wayne Rooney yahishuye ubuzima bubi yaciyemo ubwo yamenyaga ko yamuciye inyuma bwa mbere

Yanditswe: Thursday 09, Nov 2023

featured-image

Madamu Coleen Rooney yagize icyo avuga ku byiyumvo byo "kubabara no gukorwa n’isoni" yagize ubwo umugabo we Wayne Rooney yasambanaga n’indaya.

Uyu mucuruzi w’imyaka 37, yavuze bwa mbere ibyabaye muri 2002 ubwo uyu wahoze ari kapiteni w’Ubwongereza yari afite imyaka 16.

Coleen yabisobanuye nk "inzozi ziteye ubwoba" anibaza ejo hazaza h’umubano wabo.

Yavuze kandi ko wari "umukino wo kuvuza induru" n’uwo bashakanye nyuma yo kumenya ibijyanye no kumuca inyuma ubwo yaryamanaga na Gina McCarrick,ubu nawe ufite imyaka 37, mu nzu basambaniramo yishyurwaga amapawundi 45 mu mujyi wa Liverpool.

Coleen yanditse mu gitabo cye kivuga ku buzima bwe,My Account, yagarutse ku gihe cyamubabaje ubwo yamenyaga ko umugabo we yamucitse.

Mu magambo yashyizwe hanze na Mail,uyu mugore yanditse ati: "inkuru yuzuye ni uko igihe yari afite imyaka cumi n’itandatu,Wayne yasuye indaya mu nzu ikorerwamo masaje i Liverpool.

Igihe Wayne yanyicazaga akambwira ko ari ukuri kandi ko inkuru igiye guca mu binyamakuru by’igihugu naracanganyikiwe kandi ndababara. Sinashoboraga no kuvugana na we.

Ikirenze ibyo, numvise mfite isoni."

Coleen yerekanye uburyo yarwanye no kurokora urugo rwe inyuma y’amarido.

Yakomeje agira ati: "Abantu bose bari babizi, kandi buri wese yasaga nkaho afite igitekerezo. Nicaranye na byo byose biranzenguruka nk’inzozi ziteye ubwoba, ndashobora guhitamo icyiza cyangwa icyo nshaka.

Ijwi ryanjye muri njye ryambwiye ko ntagomba gukora ikintu icyo ari cyo cyose mpubutse kandi ko ntakwiye gufata umwanzuro mu burakari bwanjye.

Kubana n’ibintu nk’ibyo byambabaje umutima bihagije, ariko nari mfite imyaka cumi n’umunani.Narababaye kandi nta umutwe, sinari nzi icyo natekereza cyangwa uko abandi bashobora kubyitwaramo."

Coleen yavuze ko atari yiteguye kujugunya umubano wabo maze amuha andi mahirwe nyuma yo kwiyemerera ko "yababajwe cyane" n’imyitwarire ye.

Mu 2004, Sunday Mirror yatangaje ko ingimbi Rooney yishyuye amapound 140 yo kuryamana n’indaya yitwa Charlotte Glover, icyo gihe wari ufite imyaka 21, maze aramusinyira nk’urwibutso.

Mu kwezi kumwe, bivugwa ko yaryamanye na Gina McCarrick, icyo gihe wari ufite imyaka 37,ku mapawundi 45 i Liverpool.

Umukinnyi w’umupira w’amaguru yaryamanye n’indaya inshuro 10,afatwa amashusho na CCTV.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa