skol
fortebet

Umugore wabyaranye na Ronaldo Nazario yibagishije kugira ngo yongere kuba isugi

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Saturday 01, Oct 2022

Umugore wabyaranye na Ronaldo Nazario yibagishije kugira ngo yongere kuba isugi

Sponsored Ad

skol

Nyina w’umwe mu bahungu ba Ronaldo Nazario, Michel Umezu, yatangaje ku mbuga nkoranyambaga ko yabazwe kugira ngo agarure ubusugi bwe.
Uyu mwubatsi w’umubiri ukomoka muri Brazil,wabyaranye umuhungu n’uwahoze ari kizigenza mu mupira w’amaguru,Ronaldo, avuga ko yakoze ibi mu rwego rwo kugira ngo ashyingirwe mu rusengero nk’uko yemera.
Ati: "Ndashaka kuzakora imibonano mpuzabitsina nyuma yo gushyingirwa mu rusengero.Ntabwo mfite isoni zo kubivuga kuko aricyo nifuza rwose".
Ronaldo usanzwe (…)

Ronaldo usanzwe ari Perezida wa Real Valladolid ntacyo yigeze avuga kubyo Umezu yatangaje ku rubuga rwe rwa Instagram, aho yashyize hanze ifoto maze nyandikaho ati: "Umubiri wanjye, amategeko yanjye."

Ronaldo na Umezu babyaranye umuhungu, Alexander Robert, nyuma yo guhurira mu mwiherero wa Real Madrid mu Buyapani mu 2004.

Aba bombi ntibakundanye cyangwa ngo bashyingirwe nyuma yo kuryamana,ndetse Ronaldo yahakanye ko ari se w’uyu mwana kugeza igihe yapimishije ADN mu 2010.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa