skol
fortebet

Umugore wakoresheje abakinnyi impanuka muri Tour de France 2021 benshi bagakomereka yafunzwe

Yanditswe: Wednesday 30, Jun 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umugore w’umufana uherutse gukoresha impanuka abakinnyi b’umukino wo gusiganwa ku magare bari muri Tour de France y’uyu mwaka bikaviramo benshi gukomereka no kuva mu irushanwa yatawe muri yombi ngo abiryozwe.

Sponsored Ad

Abashinzwe gutegura irushanwa rya Tour de France barakajwe n’uyu mugore wagiye mu muhanda afite icyapa cyo gusuhuza abagize umuryango we bigateza impanuka ikomeye yakomerekeyemo abakinnyi benshi bamwe bahita bava mu irushanwa.

Kuwa Gatandatu wicyumweru gishize nibwo Tour de France yatangiye hakinwa agace ka mbere kavaga Brest kerekeza Landerneau ku ntera y’ibirometero 198 ariko karanzwe n’impanuka nyinshi zirimo 2 zavunikiyemo abakinnyi benshi.

Hasigaye ibirometero 45 ngo aka gace karangire,uyu mugore wari warangaye yinjiye mu muhanda afashe igikarito cyanditseho ubutumwa bwo gusuhuza sekuru na nyirakuru, hanyuma umukinnyi Tony Martin wari uyoboye ikipe ya Jumbo Visma agonga iki gikarito yikubita hasi nibwo benshi mu bari bamukurikiye barimo Kapiteni we Primoz Roglic na bagenzi be hafi ya bose bakinana baragwa.

Tony Martin wakoze impanuka yavuze ko we na bagenzi be bari bateguye neza aka gace ndetse biteguye kugatwara ariko uyu mufana bivugwa ko yari afite icyapa ashaka gusuhuza abo yasize mu rugo abicira ibirori.

Abashinzwe irushanwa rya Tour de France bahise batanga ikirego ngo uyu mugore ashakishwe atabwe muri yombi,polisi y’ubufaransa ihita itangira kumuhigisha uruhindu.

Ikinyamakuru RTL cyatangaje ko uyu mugore yafashwe nyuma y’ubuhamya bw’abantu,ubu afunguwe ahitwa Landerneau.

Uyu mugore yashinjwe guteza impanuka atabigambiriye aho yafunzwe akanacibwa amayero 1,500.

Ibitekerezo

  • Umutwe w’inkuru uragira uti: "Umugore wakoresheje abakinnyi benshi muri Tour de France 2021 benshi bagakomereka yafunzwe". MWAGIYE MUTANGAZA IBYO MWABANJE GUSOMA?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa