skol
fortebet

"Umugozi wo mu cyiciro cya kabiri nzawurekura ku mukino wa Gicumbi."Umutoza Jean Paul

Yanditswe: Monday 17, Apr 2017

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Pepiniere, Jean Paul aratangaza ko azemera ko yamanutse mu cyiciro cya kabiri ku mukino w’umunsi wa 30, akaba ari nawo munsi wa nyuma wa shampiyona y’icyiciro cya mbere umwaka w’imikino wa 2016/2017.
Shampiyona y’icyiciro mu Rwanda isigaje imikino igera kuri 7 ngo isozwe. Ikipe ya Pepiniere ikaba iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 12 inyuma ya Gicumbi ya 15 ifite amanota 18, Marines ya 14 ifite 19 mu gihe Kiyovu Sports ifite 22.
Gusa iyi kipe ya Pepiniere n’ubwo iri kumwanya wa (...)

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Pepiniere, Jean Paul aratangaza ko azemera ko yamanutse mu cyiciro cya kabiri ku mukino w’umunsi wa 30, akaba ari nawo munsi wa nyuma wa shampiyona y’icyiciro cya mbere umwaka w’imikino wa 2016/2017.

Shampiyona y’icyiciro mu Rwanda isigaje imikino igera kuri 7 ngo isozwe. Ikipe ya Pepiniere ikaba iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 12 inyuma ya Gicumbi ya 15 ifite amanota 18, Marines ya 14 ifite 19 mu gihe Kiyovu Sports ifite 22.

Gusa iyi kipe ya Pepiniere n’ubwo iri kumwanya wa nyuma umutoza wayo Jean Paul Muhoza yatangaje ko azarekura umugozi wo kujya mu cyiciro cya kabiri ku mukino uzamuhuza na Gicumbi FC.

Ati “Ntago navuga ngo namaze kumanuka. Sinzi icyo mwita kumanuka umugozi wo mu cyiciro cya kabiri nzawerukura ku mukino wa Gicumbi. Naho ubu ntago ndamanuka kuko n’abaturi imbere ntibaturusha amanota menshi.”

Umukino wa Gicumbi na Pepiniere uteganyijwe tariki ya 25 Kamena 2017, akaba azaba ari n’umunsi wa nyuma wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, akaba aribwo umutoza wa Pepiniere avuga ko aribwo azamanuka mu cyiciro cya kabiri cyangwa ngo agumemo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa