Umuhanzikazi Madonna yashyize hanze ifoto ishotora abagabo kandi ashaje [AMAFOTO]
Yanditswe: Thursday 30, Aug 2018
Umukecuru w’imyaka 60 Madonna yongeye guca ibintu kubera ifoto yashyize ku rubuga rwe rwa Snapchat aho yari yambaye utwenda tw’imbere tugaragza imyanya ye y’ibanga.
Uyu muhanzikazi wamenyekanye mu ndirimbo yitwa Rebel yatunguye benshi mu bakunzi be ubwo yashyiraga hanze iyi foto yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu bitangazamakuru bitandukanye byo ku isi.
Madonna yagaragaje ko atahinduwe n’imyaka kuko kuva kera yagiye ashyira hanze hanze amafoto yambaye ubusa ndetse yambaye mu buryo bushotora abagabo.
Uyu muhanzikazi usanzwe ari umukinnyi wa filimi aho yagaragaye mu yitwa Truth or Dare,yari yambaye utwenda tw’umweru tubinerana cyane aho bumwe mu bwambure bwe bwagaragaraga.
Madonna akundwa na benshi kubera urukundo akunda abanya Afrika aho akunze gukura abana b’imfubyi muri Malawi akabajyana muri USA kubarera.
Ibitekerezo
Ahubwo yatuma abagabo baruka
Abakobwa benshi bakeka ko kwambara ubusa bibaha agaciro.Ntabwo bazi ko bigira opposite effect (effet inverse) kuko bituma abagabo babifuza kugirango baryamane.Ntabwo ari byiza kwanika ibibuno,amabere,ibibero,sex imana yaguhaye.Yabiguhaye kugirango uzabihe gusa umuntu umwe muzabana biciye mu mategeko. Kandi abantu bakora ibyo imana yanga kubera gushaka kwishimisha no gukira,nibo benshi mu isi.Impamvu imana yatinze kuzana IMPERUKA,nuko ishaka ko abantu bose bahinduka,bakava mu byaha no gushaka ibyisi gusa,bityo bakazaba muli paradizo.Bisome muli 2 Petero 3:9.Kubera ko abantu banze kumva ibyo imana idusaba,ahubwo bakaba barushaho kuba babi,igiye kuzana Imperuka.Hazarokoka abantu bake bayumvira (Imigani 2:21,22).