skol
fortebet

Umuherwe w’umunya Ghana yavuze ko yifuza kugura Chelsea akayigurira abakinnyi 3 bakomeye ku isi

Yanditswe: Thursday 10, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuherwe ufite ikirombe cy’amabuye y’agaciro muri Ghana yashyize ahagaragara gahunda ye yo kugura Chelsea - hanyuma agahita asinyisha Cristiano Ronaldo na Lionel Messi.
Bernard Antwi Boasiako yatangaje ko afite ubushake bwo kugura ikipe ya The Blues imaze kugira abafana benshi muri Afurika hanyuma akayigurira abakinnyi bakomeye.
Nyir’iyi kipe Roman Abramovich yayishyize ku isoko nyuma y’aho Uburusiya buteye Ukraine ariko uyu munsi Ubwongereza bwafatiriye imitungo y’uyu mugabo ndetse bumuza (...)

Sponsored Ad

Umuherwe ufite ikirombe cy’amabuye y’agaciro muri Ghana yashyize ahagaragara gahunda ye yo kugura Chelsea - hanyuma agahita asinyisha Cristiano Ronaldo na Lionel Messi.

Bernard Antwi Boasiako yatangaje ko afite ubushake bwo kugura ikipe ya The Blues imaze kugira abafana benshi muri Afurika hanyuma akayigurira abakinnyi bakomeye.

Nyir’iyi kipe Roman Abramovich yayishyize ku isoko nyuma y’aho Uburusiya buteye Ukraine ariko uyu munsi Ubwongereza bwafatiriye imitungo y’uyu mugabo ndetse bumuza kuyigurisha.

Icyakora uyu munyapolitike,ucurza zahabu ndetse akanagira radio muri Ghana yatangaje ko mu byifuzo bye harimo kugira iyi kipe.

Uyu muherwe w’imyaka 45 ashize amanga yatangaje ko adatewe ubwoba na miliyari 3 z’amapawundi zashyizweho nk’igiciro cy’iyi kipe.

Umutungo waBoasiako ntuzwi neza ariko amakuru aturuka mu gihugu cye avuga ko ashobora kuba arenga miliyoni 76 z’amapawundi.

Uyu mugabo yavuze ko azagerageza kugura Ronaldo na Messi naramuka atsindiye kugura Chelsea.

Uyu muyobozi w’ishyaka rya New Patriotic Party yavuze ko ashaka gukora agahigo ko gusinyisha umukinnyi wa Real Madrid,Vinicius Jr,akagurisha Lukaku.

Boasiako yatangarije radiyo ya Wontumi FM yo muri Ghana ati: "Ndashaka kugura ikipe y’umupira w’amaguru ya Chelsea. Ndabyishimiye.

"Abagura amakipe ntabwo ari abakinnyi, ahubwo ni abacuruzi.

"Nanjye ndi umucuruzi. Ndi mu bucukuzi bwa zahabu. Kuki tudashobora kugura iyo kipe?

"Ndashaka kwitabira igura.

"Nimba nyirayo, ndashaka umukinnyi wo muri Brazil ukina muri Real Madrid, Vinicius Jr - no kugurisha Romelu Lukaku.

"Nzavugana na Manchester United kugira ngo ndebe niba nshobora no kuzana Cristiano Ronaldo muri Chelsea.

"Nzagerageza gusinyisha Lionel Messi.

Roman Abramovich yakoze ibishoboka byose. Ubu igihe kirageze ngo ashyigikire umunya Ghana cyangwa umunyafurika ngo agure Chelsea."

Kuba Roman Abramovich ari inshuti ya hafi ya Putin wagabye intambara muri Ukraine byatumye guverinoma y’Ubwongereza ifatira imitungo ye, bivuze ko gahunda yo kugurisha Chelsea bitagikunze.

Icyakora biravugwa ko Chelsea yagurishwa igihe uyu muherwe yakwemera ko amafaranga yayigurwa atabonaho n’igiceri na kimwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa