skol
fortebet

Umuherwe wa mbere mu Bwongereza agiye kugura Manchester United

Yanditswe: Wednesday 18, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umwongereza Sir Jim Ratcliffe,urusha abandi bose ubukungu mu Bwongereza yatangaje ko yinjiye mu rugamba rwo guhatanira kugura ikipe ya Manchester United isanzwe ifitwe n’abanyamerika.
Iyi kipe ikinira Old Trafford yashyizwe ku isoko na ba nyirayo "Glazers"kuva mu gushyingo umwaka ushize ndetse ubu bari gushaka umuguzi wa nyawe.
Binyuze muri kompanyi ye INEOS,Umuherwe Sir Jim Ratcliffe yiyemeje kugura iyi kipe yatwaye ibikombe byinshi mu Bwongereza.
Amakuru aravuga ko hari abatanze ibiciro (...)

Amakuru aravuga ko hari abatanze ibiciro bo muri US,muri Asia ariko uyu mugabo w’imyaka 70 niwe watangaje ku mugaragaro ko ashaka kugura Man United.

Umuvugizi wa sosiyete ya Ineos yatangaje ko “bidasubirwaho twabyinjiyemo.Niba ikipe iri ku isoko,Jim ashobora kuyigura.”

Uyu mugabo wavukiye mu gace ka Failsworth muri Greater Manchester, ni umufana ukomeye wa Manchester United ndetse ni umwe mu baherwe ba mbere mu Bwami bw’u Bwongereza.

Ibiciro bya nyabyo bizatangira gutangwa muri Gashyantare mu rwego rwo kugira ngo umwaka w’imikino uzarangire iyi kipe yamaze kubona umuguzi.

Amakuru aravuga ko ba Glazers bashaka miliyari 5 z’amapawundi gusa uyu Ratcliffe utunze miliyari 15 z’amapawundi yagaragaje ko yifuza iyi kipe mu mpeshyi ishize.

Mu mwaka ushize, Ratcliffe yatanze agera kuri miliyari 4,25 z’amapawundi ariko ntibyakunda ko yegukana Chelsea yari imaze gushyirwa ku isoko na Roman Abramovich.

Sir Ratcliffe asanzwe ari nyiri ikipe ya Nice,Lausanne yo mu Busuwisi, ndetse afite imigabane myinshi mu ikipe ya Mercedes muri Formula One.

Abafana ba United barambiwe abaherwe bafite ikipe yabo ndetse bigaragambije kenshi basaba ko igurishwa ariyo mpamvu bategereje kureba niba Jim ayigura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa