skol
fortebet

Umuherwe waguze imigabane muri Man United yahishuye ikipe yifuza ko yatwara shampiyona uyu mwaka

Yanditswe: Wednesday 20, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuherwe wa mbere mu Bwongereza,Sir Jim Ratcliffe uheruka kugura imigabane ingana na 25% muri Manchester United,yatangaje ko mu makipe atatu ahataniye Premier League yakwifuza ko Arsenal ariyo yayitwara.

Sponsored Ad

Yavuze ko nubwo Arsenal,Liverpool na Man City yose ari amakipe y’abanzi ariko kuri we yakwifuza ko Arteta yatwara shampiyona kubera akazi amaze gukora mu ikipe.

Uyu mugabo wakuze akunda ikipe ya Man United,yavuze ko yifuza kugarura iyi kipe mu makipe atwara ibikombe nyuma y’imyaka myinshi yitwara nabi.

Uyu nyiri kompanyi ya Ineos CEO yavugiye kuri Geraint Thomas Cycling Club podcast,umukinnyi w’ibihe byose wa Man United.

Ati: "Umukinnyi mwiza kurusha abandi bose wakiniye United?.Ndakeka ari Ronaldo.Natekereza kuri Cristiano Ronaldo."

Yahise yongeraho ati: "George Best ,ndatekereza ko ariwe mukinnyi wari ufite impano karemano mu bo nabonye bose mu mupira w’amaguru.

Abajijwe umukinnyi yakongera muri Man United y’ubu mu bayihozemo,Ratcliffe yagize ati :"Paul Scholes niwe nazana."

Yavuze ko United ifite abakinnyi bagerageza mu kibuga hagati nka Casemiro na [Kobbie] Mainoo ariko batari ku rwego rwa Scholes.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa