skol
fortebet

Umuherwe wifuza kugura Arsenal yatangaje icyo yahita akora aramutse ayiguze

Yanditswe: Thursday 17, Aug 2017

Sponsored Ad

Umunya Nigeria Aliko Dangote umuherwe wa mbere muri Afurika umaze igihe yifuza kugura ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza aho muri iyi minsi yongeye kubyutsa icyifuzo cye, yavuze ko ikintu cya mbere yakora aramutse ayiguze ari ukwirukana umutoza Arsene Wenger umaze kuyigeza kure hashoboka.
Uyu munya Nigeria w’imyaka 60, usanzwe ufana iyi kipe byaribuwe arifuza kuyigura kugira ngo yongereayigire igihangange mu ruhando rw’I burayi aho yifuza ko yakongera gutwara ibikombe ndetse ikaba (...)

Sponsored Ad

Umunya Nigeria Aliko Dangote umuherwe wa mbere muri Afurika umaze igihe yifuza kugura ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza aho muri iyi minsi yongeye kubyutsa icyifuzo cye, yavuze ko ikintu cya mbere yakora aramutse ayiguze ari ukwirukana umutoza Arsene Wenger umaze kuyigeza kure hashoboka.


Uyu munya Nigeria w’imyaka 60, usanzwe ufana iyi kipe byaribuwe arifuza kuyigura kugira ngo yongereayigire igihangange mu ruhando rw’I burayi aho yifuza ko yakongera gutwara ibikombe ndetse ikaba yakwegukana igikombe cya UEFA Champions League.

Yagize ati “Ikintu cya mbere nahindura ni umutoza .yakoze byinshi byiza gusa hari abandi bakeneye kugerageza amahirwe.Baramutse bemeye ko twumvikana ndabizi twabaha ibyo bifuza tukegukana iyi kipe."

Ikipe ya Arsenal ifitwe n’abagabo 2 barimo Umunyamerika Stan Kroenke ufite imigabane ya 67 ku ijana mu gihe Umurusiya Alisher Usmanov afitemo 30 mu gihe 3 gasigaye gafitwe n’abafana.

Uyu Aliko Dangote utunze Miliyari 10 z’amapawundi aracyafite icyifuzo cyo kugura Arsenal ntabwo bitapfa kumworohera kubera ko Stan Kroenke inshuti y’akadasohoka ya Arsene Wenger yavuze ko adashaka kugurisha imigabane ye muri Arsenal.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa