skol
fortebet

Umuhigo Umutoza wa Sunrise yahize nk’impano y’umwaka mushya ku bakinnyi n’abakunzi ba Sunrise arawuhigura?

Yanditswe: Thursday 29, Dec 2016

Sponsored Ad

Sunrise FC i Nyagatare izaba yakiriye ikipe ya Gicumbi FC, kuri uyu wa gatanu tariki ya 30 Ukuboza 2016. Umutoza w’iyi kipe avuga ko agomba gutsinda uyu mukino kugira ngo abakinnyi n’abakunzi b’iyi kipe batangire umwaka mushya banezerewe.
Ni Umukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda. Ibe Andrew, avuga ko uyu mukino ari impano yateguriye abakinnyi n’abakunzi b’iyi kipe, kugira ngo batangire umwaka neza, bityo ko agomba kuwutsinda byanze bikunze kandi akaba yizeye ko (...)

Sponsored Ad

Sunrise FC i Nyagatare izaba yakiriye ikipe ya Gicumbi FC, kuri uyu wa gatanu tariki ya 30 Ukuboza 2016. Umutoza w’iyi kipe avuga ko agomba gutsinda uyu mukino kugira ngo abakinnyi n’abakunzi b’iyi kipe batangire umwaka mushya banezerewe.

Ni Umukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda. Ibe Andrew, avuga ko uyu mukino ari impano yateguriye abakinnyi n’abakunzi b’iyi kipe, kugira ngo batangire umwaka neza, bityo ko agomba kuwutsinda byanze bikunze kandi akaba yizeye ko abakinnyi bazabimufashamo.

Yagize ati "Ndizera abakinnyi banjye. Ibyo bamaze kunyereka ni byiza. Ku mukino wa Gicumbi ndizera ko ngomba kuwutsinda. Ni impano y’umwaka mushya ngomba guha abakinnyi banjye n’abakunzi ba Sunrise,bagomba gutangira umwaka bameze neza, nzafasha abakinnyi banjye kubaha umwaka mushya, nabo bazamfasha kuwuha abakunzi ba Sunrise."

Yakomeje avuga ko abizi neza ko ikipe ye iri mu bihe bibi, ariko ko batagomba gusoza umwaka batsindwa byongeye bagatsindirwa mu rugo.

Ati "Nibyo ntitumeze neza mu mutwe bitewe n’ibibazo by’amafaranga biri mu ikipe, gusa na none tugomba gutsinda uyu mukino kugira ngo tudasoza umwaka nabi."

Umuntu yavuga ko ari impano nziza uyu mutoza yateguriye abakunzi b’iyi kipe, gusa bitewe n’ibihe irimo biragoye ko wakwizera ko iyi kipe yabona amanota 3.Ikipe ya Gicumbi yo iri habi kurusha Sunrise, kuko n’ayo irimo kuvugwamo ibibazo by’imishahara y’abakinnyi, dore ko iri no ku mwanya ubanziriza uwa nyuma wa 15 n’amanota 4, mu gihe izasura Sunrise ya 7 n’amanota 13.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa