Umuhungu wa Cristiano Ronaldo ashobora kwerekeza muri Real Madrid
Yanditswe: Thursday 26, Mar 2026
Imfura ya Cristiano Ronaldo, Cristiano Ronaldo Jr ari mu nzira zitera ikirenge mu cya se aho ashobora gusinyira Real Madrid.
Uyu musore w’imyaka 15 yagaragaye mu myitozo y’ikipe y’abato ba Real Madrid, Cadete A, akaba yakinishijwe ku mwanya wo ku ruhande. Nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru bikomeye burimo The Athletic na Marca, Real Madrid iri kugenzura ubushobozi bwe mbere yo gufata umwanzuro ku kumusinyisha.
Cristiano Jr. asanzwe abarizwa mu ishuri ry’umupira rya Al Nassr, aho yagiye akurikira se kuva mu 2022. Mbere yaho, yanyuze mu makipe y’abato ya Manchester United na Juventus.
Nubwo yavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uyu mwana yahisemo guhagararira igihugu cya Portugal dore ko yamaze no guhamagarwa mu ikipe y’abatarengeje imyaka 15, ndetse akaba yarakinnye umukino we wa mbere.
Igeragezwa ry’umuhungu wa Cristiano muri Real Madrid ryazamuye ibibazo byinshi ku hazaza ha Cristiano Ronaldo ubwe. Nubwo afite amasezerano muri Al Nassr azageza mu 2027, hari ababona ko kuba umuhungu we yakwerekeza i Madrid bishobora gutuma umuryango we wongera kuhatura.
Imfura Cristiano Ronaldo ishobora gutera ikirenge mu cya Se igasinyira Real Madrid
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *