Umuhungu wa Cristiano Ronaldo yakoze ibitangaza imbere ya rubanda ruhita rwemeza ko azasimbura se [AMAFOTO]
Yanditswe: Friday 08, Jun 2018
Umwana wa Cristiano Ronaldo w’imyaka 7 Cristiano Junior,yaraye akoze ibitangaza ubwo yatsindaga ibitego 2 bisa neza neza nicyo se yatsinze Juventus agaramye,bituma benshi bemeza ko nta kabuza azasimbura se.
Uyu mwana w’umuhungu uherutse guhembwa nk’umukinnyi watsinze ibitego byinshi ku ishuli yigaho,yatunguye benshi mu banyamakuru n’abafana basigaye kuri stade ubwo Portugal yatsindaga Algeria ibitego 3-0,atsinda ibitego 2 bisa neza nicyo se yatsinze Juventus.
Cristiano Jr yarimo yitoza n’abana bangana mu mujyi wa Lisbon ari kumwe na papa we niko kugarama mu kirere ubugira kabiri atsinda ibitego bizwi nka “Bicycle Kick”imbere y’abantu bamuha amashyi y’urufaya.
Cristiano Ronaldo yaraye agaragaye mu mukino wa gicuti Portugal yatsinzemo Algeria ibitego 3-0 birimo 2 bya Goncalo Guedes na kimwe cya Bruno Fernandes aho yatanze umupira wavuyemo igitego ndetse atsinda igitego kitemewe n’umusifuzi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *