skol
fortebet

Umujyanama wa Infantino yeguye, Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru muri Azia ryifatanya na UEFA mu kwamagana FIFA‎

author-image

Yanditswe na: Emmy
Kuwa: Friday 31, Jul 2026

Umujyanama wa Infantino yeguye, Ishyirahamwe ry'umupira w'Amaguru muri Azia ryifatanya na UEFA mu kwamagana FIFA‎

Sponsored Ad

skol

Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, akomeje guhura n’igitutu gikomeye nyuma y’uko Carlos Cordeiro wari umwe mu bajyanama be bakuru yeguye ku mirimo ye, mu gihe Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Aziya (AFC) na yo yifatanyije na UEFA na CONCACAF mu kwamagana umugambi wa FIFA wo kwinjiza abashoramari mu marushanwa yayo akomeye.

Carlos Cordeiro wari umaze imyaka hafi itanu ari Umujyanama Mukuru wa Perezida wa FIFA ushinzwe ingamba n’imiyoborere, yatangaje ko atakomeza gukorana n’uru rwego kubera kutemeranya n’umugambi wa Gianni Infantino wo kugurisha imigabane mike mu marushanwa akomeye ya FIFA harimo n’Igikombe cy’Isi.

‎Mu itangazo rye, Cordeiro yavuze ko uwo mushinga ari "amasezerano mabi ku mupira w’amaguru" kandi ushobora gushyira mu kaga ejo hazaza hawo.

‎Yagize ati: "Inshingano za FIFA si ukwinjiza amafaranga menshi uko byagenda kose, ahubwo ni ukurinda no guteza imbere umupira w’amaguru ku nyungu z’ibisekuru bizaza. Iyo ayo mahame ahuye n’inyungu z’ubucuruzi, umupira ni wo ugomba kuza imbere."

‎Yongeyeho ko ikibazo gikomeye ari uko abanyamuryango ba FIFA basabwa gufata icyemezo gikomeye mu gihe kitarenze iminsi 50, nyamara ibibazo byinshi by’ingenzi birimo uwungukiramo n’uburyo uwo mushinga uzagenzurwa bitarasobanurwa neza.

Uku kwegura kwe kwabaye nyuma y’amasaha make AFC isohoye itangazo ivuga ko yifatanyije na UEFA ndetse na CONCACAF mu kwamagana uwo mushinga.

‎AFC yavuze ko Igikombe cy’Isi ari irushanwa rihuza Isi yose, bityo ko icyemezo cyose gishobora guhungabanya ubumwe bwaryo kigomba gusubirwamo. Yanashinje FIFA kuba ikomeza gutegura imishinga ikomeye itabanje kugisha inama impuzamashyirahamwe ayigize, ivuga ko ibyo bigaragaza intege nke mu miyoborere no mu buryo bwo gufata ibyemezo.

‎Iyi mpuzamashyirahamwe yasabye FIFA gusubiramo uburyo ifatamo ibyemezo ku bibazo bireba umupira w’amaguru ku rwego rw’Isi, kugira ngo amajwi y’abanyamuryango bose yumvikane.

Mu mibare y’amatora, UEFA ifite amajwi 55, AFC ikagira 46, mu gihe CONCACAF ifite 35. Mu gihe abanyamuryango bose bakurikiza imyanzuro y’izo mpuzamashyirahamwe, amajwi 136 muri 211 ya FIFA yaba arwanya uwo mushinga, ibintu byawubuza kubona ubwiganze busabwa kugira ngo wemezwe.

‎Umugambi wa Perezida Gianni Infantino ugamije gushinga ikigo cyiswe FIFA Forward Enterprise (FFE) kizajya gicunga ibikorwa by’ubucuruzi by’amarushanwa ya FIFA, aho abashoramari bo hanze bazemererwa kugura imigabane mito idatanga ububasha bwo kuyobora.

‎Inyandiko yateguwe na banki ya JP Morgan igaragaza ko FIFA yifuza kongera amafaranga yinjiza ndetse amafaranga agenerwa buri shyirahamwe ry’umupira w’amaguru akagera kuri miliyoni 24 z’Amayero hagati ya 2035 na 2039.

‎Kugeza ubu, CONMEBOL yo muri Amerika y’Epfo ntiratangaza umwanzuro wayo, mu gihe CAF yo muri Afurika na OFC yo muri Oceania biteganyijwe ko zizaganira kuri uyu mushinga mu nama zizaba muri Kanama.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa